issa
Se  wa Bruno Ferry utoza Rayon Sport yishwe na Cancer

Jan 19, 2026 - 15:58
 0

Se wa Bruno Ferry utoza ikipe ya Rayon Sports, Jean Pierre Ferry, yitabye Imana azize Cancer.

Ku wa mbere tariki 12 Mutarama 2026, nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko umutoza wa Rayon Sports yasabye uruhushya rwo kujya kureba umuryango we mu Bufaransa, bivugwa ko agiye gusezera se  umubyara wari urembye cyane.

Benshi bahise bahuza uru rugendo no kuba Rayon Sports yari yatsinzwe na APR FC ku wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026, mu mukino wa Super Cup, aho byavugwaga ko uyu mutoza ahunze kugira ngo atazatsindwa na Al Hilal Omdurman mu mukino wari bukurikireho.

Tariki 14 Mutarama 2026, UKWELITIMES twagiranye ikiganiro n'umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, adutangariza ko nta yindi mpamvu yatumye Bruno Ferry asaba uruhushya rwo kujya kureba umuryango we ahubwo byatewe nuko Se umubyara yari arembye cyane ndetse ko yakitaba Imana isaha n’isaha.

Yagize ati " yego, nibyo, Se ararwaye. Umubyeyi we[Bruno Ferry], arwaye Cancer yo ku rwego rwa nyuma, rero ashobora kwitaba Imana isaha n'isaha."

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 19 Mutarama 2026, ikipe ya Rayon Sports yaje kwihanganisha Bruno Ferry nyuma yo kubura Se, Jean-Pierre Ferry, witabye Imana.

Bruno Ferry kuva yagera hano mu Rwanda, amaze gutoza imikino itanu yatsinze umukino umwe, anganya umwe atsindwa imikino itanu. Ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona y'u Rwanda, amaze guhesha Rayon Sports amanota ane atakaza igikombe cya Super Cup yatsinzwemo na APR FC ibitego 4-1.

Image

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373