Karongi: Utubari turenga 100 twafunzwe kubera kutuzuza ubuziranenge
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko bwafunze utubari turenga 100 tutujuje ibisabwa bunashimangira ko ubwo ubugenzuzi buzakomeza.
Utubari twafunzwe twiganjemo utwacururizwagamo urwagwa n’umutobe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko bwafunze utu tubari mu kurinda umutekano n’ubuzima bw’abaturage bakoze ubugenzuzi bw’isuku.
Mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, ni bwo muri Akarere ka Karongi katangiye ubugenzuzi bwo kureba ko utubari dukora twujuje ibisabwa, aho harebwa niba akabari gafite ubwiherero bw’abagabo n’ubw’abagore, kureba niba gafite amazi mu bwiherero, amakaro mu gikoni ndetse no kureba niba inzu gakoreramo ari inzu yagenewe ubucuruzi.
Umwe mu batangabuhamya bafite utubari mu isantere ya Kibilizi kamaze ukwezi gafunze kubera ko mu gikoni cyako hatarimo amakaro yavuze ko amabwiriza Akarere kari guheraho gafunga utubari arimo gukabya kuko ngo nk’uko abantu batanganya ubushobozi, n’utubari tudakwiye gusabwa ibintu bimwe.
Yagize ati “Ibisabwa akabari ko muri hoteli y’inyenyeri eshanu ntabwo ari byo bikwiye gusabwa akabari k’urwagwa. Iyi nzu nayikodeshaga ibihumbi 80Frw. nabaze ibikeneye gukorwa nsanga biransaba miliyoni n’ibihumbi 500Frw. Nyir’inzu ari kuvuga ko ayo mafaranga atayabona, ubu nafunze ibikoresho nabijyanye n’abakozi batandatu nakoreshaga namaze kubasezerera”.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yabwiye IGIHE ko abafungiwe utubari kubera ko tutujuje ibisabwa bakatwimurira mu ngo, bari gukora irindi kosa.
Yagize ati “Ni ugukomeza ubugenzuzi no guhana ababikora kuko n’ubundi dufunga harimo n’utwo twafunze twari mu ngo z’abaturage. ntabwo utubari twafunzwe kubera iminsi mikuru twafunzwe kubera ko tutujuje ibisabwa, kandi dutera ibibazo mu miryango, dutera indwara, dukorera mu nyubako zitujuje ibisabwa, nta n’ibyangombwa bafite.”
Yongeyeho ko abafungiwe utubari basabwe kuvugurura kugira ngo uwujuje ibisabwa afungurirwe.
Ati “Ikibazo dufite ahubwo ni uko hari na henshi hatarafungwa kandi twifuza ko hafungwa. Umuntu ugiye gucuruza akabari, akaba atagiye kuroga abaturage, akaba agiye gukora ubucuruzi bufite akamaro kuri we n’abamugana”.
Amabwiriza ari kugenderwaho muri ubu bugenzuzi harimo ko inzu ikorerwamo akabari ikwiye kuba ifite icyangombwa cy’ubucuruzi, ifite ubuhumekero, ifite aho abantu bicara, ifite amazi, ifite ubwiherero bw’abagabo n’ubw’abagore, ikoresha ibikoresho by’isuku, ifite amazi yogeshamo ibintu.


Kinyarwanda
English
Swahili









