Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuye ku butaka bwa Iraq
Leta ya Iraq yatangaje ko Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zimaze imyaka irenga 20 zavuye ku butaka bw' icyo Gihugu.
Ku cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, nibwo guverinoma ya Iraq yatangaje ko Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari ku butaka bw'icyo Gihugu bidasubirwaho, nazo zavuye muri icyo Gihugu inshingano zari zifite zagakomezwa n' Ingabo za Leta ya Iraq.
Minisiteri y' Ingabo mu Gihugu cya Iraq, yatangaje ko abasirikare ba nyuma bari ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahagurutse ku kibuga cy' indege za Gisirikare cya Al- Asad Air Base giherereye mu Ntara ya Anbar, basubira iwabo muri Amerika.
Minisiteri y' Ingabo z' icyo Gihugu inavuga ko ibikorwa byari bihuriweho n'Ingabo za Iraq na Amerika byiswe Joint operations Command, byari bimaze imyaka irenga 20, bisigaye mu maboko y' Ingabo za Leta ya Iraq.
Amerika yari imaze igihe kirekire igabanya abasirikare bayo yohereje muri ubwo butumwa kuva mu 2003 by' umwihariko muri 2021, yafashe icyemezo cyo gukurayo abasirikare bayo b'abarwanyi hagasigara abasirikare bake bafasha Igisirikare cya Iraq mu bijyanye n'ubujyanama mu bya Gisirikare no kunganira Ingabo za Leta ya Iraq.
Abasirikare b' Amerika basigaye ahitwa Harir Air Base, mu Ntara ya Erbil mu karere ka Kurdistan, kuko ari ubutaka butagenzurwa na Leta Iraq bitewe nuko itegeko Nshinga rya Iraq ryemera ukwigenga kw'ako gace kandi Amerika ikaba isanzwe ihafite abasirikare muri iyo Ntara.
Imitwe yitwara Gisirikare bivugwa ko ishyigikiwe na Leta ya Iran, niyo yatumye Amerika itinda gukura Ingabo zayo ku butaka bwa Irak, kubera ibitero yagabaga muri icyo Gihugu kandi yasabaga ko Amerika ikura Ingabo zayo muri iki Gihugu kugirango ihagarike byo kugaba ibitero inarambike intwaro hasi.
Ubutegetsi bwa Irak, buvuga ko Ingabo z' icyo Gihugu zifite ubushobozi bwo kubungabunga umutekano ariko ko imikoranire hagati y' Amerika na Iraq, izakomereza mu bijyanye n'amahugurwa mu bya Gisirikare hanakorwa n' imyitozo ya Gisirikare ihuriweho n'ingabo z'igisirikare cyabo n' icya Amerika ndetse ko urugamba barimo bwo kurwanya Islamic State muri Liban narwo rugikomeje.


Kinyarwanda
English
Swahili









