issa
Rwamagana: Ubuhamya bw'umugore wakorerwaga ihohotera wahindutse umufashamyumvire

Jan 25, 2026 - 10:00
 0

Umugore uvuga ko yakorerwaga ihohotera n'umugabo we agaragaza ko yateye intambwe yo kurirwanya kubera ububi bwaryo .

Mu buhamya Mukantagara Esperance mu kagari ka Kavumu, Umurenge wa Gishari Akarere ka Rwamagana, avuga ko yigobotoye ihohoterwa yakorerwaga nyuma yo gutorerwa kujya mu nzego z'abahagarariye abagore mu kagari atuyemo ariko akavuga ko amahugurwa yahawe ariyo  yabaye intandaro yo kwivana mu makimbirane ye n'umugabo we.

Uyu mugore waganiriye na UKWELITIMES, mu buhamya bwe avuga ko yahohoterwa ariko ihohoterwa yakorerwaga n'umugabo ryadindiza iterambere ry' umuryango wabo.

 Yagize ati "Nari wa mugore witinya utajya no mu bandi, naryaga inkoni za buri munsi ntanavuye mu rugo, zazindi bavuga ngo ni izanura ibirago, noheho naje kwiyiba, ndavuga ngo ubwo yagiye uwajya nanjye mu nama, ubwo naragiye njya mu nama ngeze mu nama baje kungirira icyizere bantorera kuyobora abadamu, abatashye bamusanze ku kabari bamubwira ko bantoye, noneho ntashye, dore ngo ndakubitwa ye."

 Yakomeje agira ati "Nyuma baje gutumira abadamu mu mahugurwa ngo tumenye ibyo twatorewe, ubwo naremeye ndagenda noneho ngarutse arambwira ngo nsubire aho nari ndi, Ndamubwira ko aho nari ndi narikumwe n'abandi ndagenda ninyuza mu nsi y' urugo nyuma yaje kwinyuza hirya arambwira ngo nze mu rugo."

 Yakomeje avuga uko amahugurwa yamufashije kuva mu makimbirane n'ihohoterwa.

Yagize ati "Rwanda women yaje kuza bantora ntanahari, bantumira mu mahugurwa y' iminsi 10, nagiyeyo ngarutse nimugoroba nsanga ari  mu rugo arambwira ngo wemeye kubunyiriza, Ndamubwira ngo ariko noneho baduhaye 5000frw ndayamuha, buracyeye ndongeye nsubirayo mbona ntacyo antwaye noneho. "

 Yakomeje agira ati "Nabonye atankubise ndavuga ngo iyi Mana yazanye amahugurwa y' ihohoterwa, bazahuguye n'abagabo! Noneho baba baradutumiye baduhugurana n'abagabo bacu hashize iminsi itatu isomo aryumva neza, kuburyo ntorerwa kuba umwunzi niwe wanyamamaje abantu b'i Kavumu barabizi."

Mukantagara ashimira Leta yashyizeho ingamba zo kurwanya ihohoterwa.

Yagize ati "Leta y'ubumwe na Rwanda women network, baduhaye kubaho dutuje n' abagabo bacu,ariko icyo nabwira bagenzi banjye mwumve cyane cyane mwa badamu mwe niryo hohoterwa nabaga ndifitemo uruhare, nari wawundi ibyimba kuruta umugati bashyize mu cyayi, aho kugira ngo mwegere ngire icyo mubwira, nkaba uwo kubyimba gusa, naryaga inkoni ntanavuga ."

Arakomeza agira inama abagore babayeho uko yari abayeho.

Ati "Mbwira ababyeyi ntimuzumve ngo twabonye uburinganire n'ubwuzuzanye, tujye tuguyaguya abagabo, namwe bagabo namwe mutuguyaguye kuko urugo rubanye neza rugira iterambere."

Mu buhamya bwe Mukantagara abusoza agira agaragaza impinduka zagaragaye mu muryango we nyuma yo kuva mu makimbirane yabatezaga ubukene.

 Yagize ati "Tutarava mu ihohoterwa ntacyo twagezeho, twari abakene kandi dufite amatungo, twari dufite inka zishira ntacyo tugezeho nta n'inzu nziza twubatse, ariko tumaze kuva mu ihohoterwa, turumvikana icyo tugiye gukora tukagikorera ku ntego, dufite icyo twenda kugeraho, nk'ubu twubatse inzu nziza, nk' ubu turi abantu bandebereho mu rugo iwacu kubera ko twavuye mu ihohoterwa twahuje umutima tukagakora ibikorwa dutuje."

Mukantagara avuga ko ari umuyobozi wungirije mu rubuga Umucyo Gishari rw'abafashamyumvire bagira uruhare mu kurwanya ihohotera n'ibiyatera anavuga ko amaze igihe kinini afasha imiryango kuva mu makimbirane kubera ububi bwaryo.

Uwanyirigira Claudine, umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y' abagore mu karere ka Rwamagana, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ubwo habaga ubukangurambaga bwahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina yavuze ko muri aka karere abagore bagira uruhare mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohotera mu rwego rwo kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere.

Jan 25, 2026 - 09:57