Menya ubuzima bwa Musenyeri Thadee Ntihinyurwa wujuje imyaka 44 ahawe inkoni y'Ubushumba
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Musenyeri Thadee Ntihinyurwa yujuje imyaka 44 ahawe inshingano zo kuyobora diyosezi Gatolika nshya ya Cyangugu yari imaze igihe gito ishinzwe.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026, nibwo Musenyeri Thadee Ntihinyurwa Arikiyesikopi wa Arikiyediyosezi ya Kigali uri mu kiruhuko cy'izabukuru yujuje imyaka 44, ahawe inkoni y'ubushumba, yo kuyobora Diyosezi Gatolika ya Cyangugu ubwo yashingwaga.
Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yashinzwe na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II tariki 5 Ugushyingo 1981 anatorera Musenyeri Thadee Ntihinyurwa, kuba umwepisikopi wayo waba mbere nkuko tubikesha urubuga rwa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu.
Musenyeri Thadee Ntihinyurwa, yahawe inkoni y'Ubushumba tariki 24 Mutarama 1982, ubu imyaka 44 irashize avuye mu cyiciro cy'Abapadiri akaba Umwepisikopi.
Musenyeri Thadee Ntihinyurwa, yavukiye mu karere ka Nyaruguru muri Paruwasi Gatolika ya Kibeho muri Diyosezi Gatolika ya Gikongoro tariki ya 25 Nzeri 1942, yize mu iseminari nto ya Kabgayi 1958 ayigamo imyaka 4 akomereza i Kasi naho mu iseminari nto, yahavuye ajya kwiga mu iseminari Nkuru mu 1965 yizemo kugeza abaye Umupadiri.
Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa yabaye Padiri tariki 11 Nyakanga 1971, tariki ya 24 Mutarama 1982 atangira ku mugaragaro inshingango zo kuyobora Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yari imaze gushingwa.
Mu 1996 yagizwe Arikiyesikopi wa Kigali kugeza muri 2018, ubwo yasimburwa na Arikiyesikopi mushya Antoine Karidinali Kambanda uyobora Arikidiyosezi ya Kigali kugeza ubu. Musenyeri Thadee Ntihinyurwa yagiye mu kiruhuko cy'izabukuru mu 2018 bitewe nuko yari yujuje imyaka 75 imwemerera kujya mu kiruhuko cy'izabukuru.
Musenyeri Thadee Ntihinyurwa, aganira n'umunyamakuru Nibishaka Jean Baptiste muri 2021, yavuze yavuze ari umwana wa Gatanu mu bana batandatu ababyeyi be babyaye ariko ubwo nyina yaramaze kubyara murumuna we umukurikira, Papa we yitabye Imana ku buryo atazi isura ya se kuko papa we yitabye Imana Musenyeri Thadee Ntihinyurwa afite imyaka 2 nkuko yabibwiye umunyamakuru.
Musenyeri Thadee Ntihinyurwa yavuze ko papa we amaze gupfa nyirasenge yamujyanye kubana nawe ariko amaze kuzuza imyaka 7 yaramutorotse asubira iwabo.


Kinyarwanda
English
Swahili









