Muhanga: Umukecuru yasambanyijwe n’abasore batatu, umwe muri bo amuca ururimi
Umukecuru w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, yasambanyirijwe mu nzira n’abasore batatu umwe muri bo wari urimo kumusoma ahita amuruma ururimi araruca.
Ibi byabaye ku tariki 6 Kanama 2025, ariko aya makuru uyu mukecuru ayatanga ku tariki 10.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan, yabwiye UKWELITIMES, ko uyu mukecuru yari yiriwe asangira inzoga n’aba basore ndetse harimo umwe bari bumvikanye ko bari bukorane imibonano mpuzabitsina.
Akomeza avuga ko byaje kugera saa mbiri z’ijoro abo basore bataha bari kumwe n’uwo mukecuru bageze mu nzira, bamukubita hasi baramusambanya arya arurimi umwe muri bo bumvikanye ko bari bukorane imibonano mpuzabitsina.
Yagize ati “ Byageze saa mbiri z’ijoro baragenda bamuherekeje bageze imbere bamaze kuva mu bantu basinze bose bamukubita hasi baramusambanya umwe bivugwa ko bari bumvikanye afata urimi araruruma ruracika igice kimwe gisigara hasi.”
Yakomeje avuga ko uwo mukecuru yahise ajya ku Bitaro bya Nyabikenke biherereye mu Murenge wa Kiyumba ndetse n’uwo musore ajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Mushishiro.
Ati “ Bose bagiye kwivuza ariko ku bitaro bitandukanye ariko umukecuru yaje gutanga amakuru avuga ko mu bamufashe hari uwo yarumye ururimi araruca noneho bya bindi byagwaga haba habonetse ibimenyetso polisi ifata wa musore.”
Yongeyeho nyuma y’uko Polisi itaye uyu muhungu muri yombi yasanze ururimi rwe rwacitse ihitamo kumureka kugira ngo abanze ajye kwivuza.
Ati “ Polisi yaramufashe imaze kumugeza kuri RIB isanga yabyimbye ururimi rwuzuye akanwa biba ngombwa ko yajya kwivuza ibindi byo kumukurikirana bikaza nyuma ariko akabanza akivuza hanyuma.”
Yongeyeho ko amakuru Polisi ifite ari ay’uko n’uyu mukecuru yari afite ingeso mbi ziriml kujya mu tubari anashimangira ko uyu musore namara gukira azakurikiranwa anashimangira ko na bagenzi be babiri batangiye gushakishwa kuko n’imyirondoro yabo yamenyekanye.


Kinyarwanda
English
Swahili









