issa
Nyarugenge:Umurenge wa Kimisagara wahize indi mu kwandika irangamimerere

Aug 15, 2025 - 11:54
 1

Umurenge wa Kimisagara wahize indi mirenge yose yo mu Karere ka Nyarugenge mu kwandika irangamimerere ndetse uranabihemberwa.

Uyu murenge wa Kimisagara wabaye uwa mbere mu kwandika irangamimerere mu Karere ka Nyarugenge mu gihe aka karere ko kabaye aka Kane ku rwego rw’Igihugu ndetse kaba n’aka mbere mu Mujyi wa Kigali.

Uyu Murenge ibi wa bihembewe ku wa Gatatu ku wa 13 Kanama 2025, mu kigo cy'urubyiruko cya Kimisagara, ubwo hizihizwaga umunsi nyafurika w’irangamimerere.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, Ruterana Boniface, we yasabye abaybozi gukomeza gushyira imbaraga mu gushishikariza abaturage kugira irangamimerere.

Ati “ Twifuza ko mwakomeza mugashyiraho imbaraga mugakangurira abanyamujyi n’abaturage muri rusange kugira ngo irangamimerere yabo ibe iteguye neza yanditse neza kuko irangamimerere irinda amakimbirane menshi kuko irangamimerere ni undi muntu mu rwego rw’amategeko.”

Yakomeje ashimira akarere ka Nyarugenge kabaye aka Kane ku rwego rw’Igihugu mu irangamimerere.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali,Urujeni Martine, we yavuze ko muri iki cyumweru cyahariwe irangamimerere mu Mujyi wa Kigali bazibanda ku bijyanye no gusobanurira abantu iby’irangamimerero kubera ko byagaragaye ko no kutabisobanukirwa bijya biba imbogamizi y’imitangire ya serivisi.

Aug 15, 2025 - 12:19