issa
U Rwanda mu bihugu byasabiye Perezida Trump ko yahabwa igihembo cy’amahoro

Aug 15, 2025 - 11:18
 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, ari ku rutonde rwatangajwe na White House rugaragaza abayobozi bashyigikiye ko Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahabwa igihembo cy’Amahoro ku Isi kitiriwe Nobel (Nobel Peace Prize).

Ambasaderi Nduhungirehe aherutse gusobanura ko Trump akwiye iki gihembo, bitewe n’uko yafashije mu gusinyisha amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru cyo muri Amerika, Breitbart News, muri Nyakanga, yavuze ko umuntu ushobora gukemura ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo kimaze imyaka irenga 30, akwiriye iki gihembo.

Yaragize ati "Amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo amaze imyaka 30. Hari umutwe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi umaze icyo gihe cyose uhungabanya igihugu cyacu. Rero umuntu wese, harimo na Trump, ushobora gutuma ayo makimbirane arangira, akwiye Nobel Peace Prize."

Trump yashyizwe ku rutonde rw’abahatanira iki gihembo muri 2024 kubera uruhare yagize mu gutuma Israel, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain basinyana amasezerano azwi nka 'Abraham Accords'. Yari asanzwe kandi yarashyizwe kuri uru rutonde mu 2019 no mu 2020. Umwe mu baheruka mu banyapolitiki b’ishyaka ry’Abarepubulikani wayoboye Amerika agatwara iki gihembo ni Theodore Roosevelt mu 1906.

Ibihugu bitandukanye byamaze gutangaza ko bishyigikiye Trump, birimo Pakistan, nyuma y’ibiganiro byatanze amahoro hagati yayo n’u Buhinde; Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, wamwandikiye abimusabira; Minisitiri w’Intebe wa Cambodia, Hun Manet, wamushimiye ku guhagarika imirwano hagati y’Ingabo ze na Thailand; ndetse na Perezida wa Gabon, Brice Oligui, wamuvuze imyato ku ruhare yagize mu kugarura amahoro no guhosha amakimbirane mu karere k’Afurika yo Hagati.

Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yavuze ko kuba Trump atarahawe iki gihembo kera ari ibintu bitumvikana.

Igihembo cy’Amahoro kitiriwe Nobel ni kimwe mu bihembo mpuzamahanga bitanu byashyizweho na Alfred Nobel mu 1895, kikaba kigenerwa umuntu cyangwa itsinda ryagize uruhare rukomeye mu kugarura amahoro ku Isi, gukemura amakimbirane, guteza imbere ibiganiro bya dipolomasi no guharanira uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri Nduhungirehe ni umwe mu basabiye Perezida Trump ko yahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

U Rwanda mu bihugu byasabiye Perezida Trump ko yahabwa igihembo cy’amahoro

Aug 15, 2025 - 11:18
Aug 15, 2025 - 11:41