Min.Nduhungirehe yanenze imvugo ya BBC ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yanenze imvugo ikinyamakuru BBC cyakoresheje ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro Imvo n’Imvano cyatambutse kuri uyu wa Gatandatu tariki 12, Mata, 2025, BBC yahaye ijambo uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Joseph Semafara ufite ikigo yise Solvit Africa.
Muri icyo kiganiro aho kugirango BBC ivuge ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ivuga ko ari Jenoside yabereye mu Rwanda.
BBC iti: “Mu gihe mu Rwanda ubu bari mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994, uyu munsi ikiganiro cyacu kiraganiriza umucikacumu wabuze ababyeyi be na bamwe mu bavandimwe be …..
Abinyujije ku rukuta rwa X, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe , yanenze iyo mvugo yibutsa BBC ko yakabaye ikoresha imvugo nyayo.
Ati: “Ndifuza kwibutsa BBC Gahuza ko Semafara atarokotse “Jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994”, ahubwo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ni mu gihe umuryango mpuzamahanga wemeje ko ibyabaye mu Rwanda hagati ya Mata na Nyakanga, 1994 ari Jenoside yakorewe Abatutsi, atari Jenoside yakorewe mu Rwanda nk’uko radio mpuzamahanga y’Abongereza, BBC yabyise.


Kinyarwanda
English
Swahili









