
Walikale: Wazalendo na FARDC bagabye ibitero kuri M23
Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba Wazalendo bagabye igitero gihuriweho ku birindiro bya AFC/M23 i Kakuku mu mudugudu uherereye ku birometero 6 uvuye mu isantire ya Walikale.
Amakuru aturuka muri ako gace, avuga ko habaye ukurasana gukomeye kwatangiye ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 30 Werurwe bikagera no kuri uyu wa Mbere.
Amakuru aturuka muri ako karere avuga ko M23 yirwanyeho kugeza aba barwanyi ba Wazalendo basubiye mu gace kataramenyekana.
Iyi mirwano ibaye muri iki gice mu gihe impande zombi zari zariyemeje agahenge ariko M23 ikaza gushinja FARDC ko yarenze ku masezerano ari nayo mpamvu nayo itakuye abasirikare bayo muri aka gace nk’uko yari yabitangaje.
Intamabara muri Walikale ikomeje mu gihe, Intumwa za M23 mu cyumweru gishize byatangajwe ko zageze muri Qatar zigahurirayo n'iza DRC mu rwego rw'ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.