Perezida wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye agiye gusura u Rwanda
Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, arateganya kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ku wa 17 Ukwakira 2025, ku butumire bwa Perezida Paul Kagame.
Iby’uru ruzinduko byemejwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ya Sénégal yabaye ku wa Kane, aho byatangajwe ko ruzibanda ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ikoranabuhanga n’ubutwererane mu bya dipolomasi.
U Rwanda na Sénégal bifitanye umubano ukomeje gukomera, washingiye ku bufatanye mu bikorwa byo guteza imbere Afurika iharanira kwigira. Abakuru b’ibihugu byombi bamaze igihe bagirana ibiganiro bigamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibi bihugu.
Perezida Kagame yigeze gusura Sénégal muri Gicurasi 2024, ukwezi kumwe nyuma y’uko Diomaye Faye atangiye imirimo ye nka Perezida wa Sénégal. Icyo gihe, yari umwe mu bakuru b’ibihugu ba mbere baje kumushyigikira no kongera gushimangira umubano wiza hagati y’u Rwanda na Sénégal.
Uruhererekane rw’uruhererekane rw’ingendo hagati y’abakuru b’ibihugu byombi rugaragaza ubushake bwo gukomeza kubaka umubano wihariye ugaragaza icyerekezo cy’ubuyobozi bushya bwa Afurika.
Perezida Kagame kandi aherutse gusura Sénégal hagati ya 31 Kanama na 1 Nzeri 2025, aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku biribwa, igamije gushakira ibisubizo ibibazo by’inzara n’imirire mibi ku mugabane.
Nyuma yo kuva mu Rwanda, Perezida Bassirou Diomaye Faye azakomereza uruzinduko rwe muri Kenya, kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Ukwakira 2025, mu rwego rwo gukomeza ubufatanye bwa Sénégal n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika.


Kinyarwanda
English
Swahili









