Tshisekedi yazindukiye i Paris kurega u Rwanda! Perezida Macron yamwijeje kumuba hafi
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi, yazindukiye I Paris mu gihugu cy'U Bufaransa aho yagiranye ibiganiro na perezida Emmanuel Macron, ku mugoroba wo ku wa 25 Gashyantare 2026, byabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Palais de l’Élysée.
Urubuga rwa X rw'ibiro by'umukuru w'igihugu cya RDC rwanditse ko ibiganiro byabo byibanze ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, aho Perezida Felix Antoine Tshisekedi yongeye kuregera Emmanuel Macro, ashinja u Rwanda kugira ingabo ku butaka bwa Congo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Mu itangazo ryasohotse nyuma y’iyi nama, byagaragajwe ko u Bufaransa bwongeye gushimangira ko bushyigikiye kubahiriza ubusugire bw’imbibi n’ubusugire bw’igihugu cya RDC, mu gihe umutekano w’akarere ugikomeje kuba ikibazo gikomeye.
U Bufaransa bwavuze ko bushyigikiye ibisubizo bya dipolomasi bigamije kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo, hagamijwe guhagarika imirwano no kurinda abasivile bakomeje kugirwaho ingaruka n’intambara.
Si umutekano gusa waganiriweho. Abakuru b’ibihugu byombi banagarutse ku mubano w’ibihugu byombi no ku cyifuzo cya RDC cyo kwiyamamariza umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro ry'ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa (OIF).
Tshisekedi yasabye inkunga y’u Bufaransa muri uru rugendo, bitwaje ko ngo RDC iri mu bihugu bifite umubare munini w’abavuga Igifaransa ku Isi, bakumva ko bibahesha amahirwe akomeye muri uwo muryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa.
Iyi nama ibaye mu gihe ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC bikomeje gukurura impaka ku rwego mpuzamahanga, aho ibihugu bikomeye birimo n’u Bufaransa bikomeje gusaba ibiganiro no kubahiriza ubusugire bw’ibihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









