issa
Rayon Sports yihagazeho imbere ya Al Hilal SC

Feb 25, 2026 - 18:26
 0

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Al Hilal SC igitego 1-1 mu mukino w'umunsi wa 19 wa Shampiyona.

Ku isaha ya Saa Cyenda n'igice z'amanwa kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2026 nibwo umukino hagati ya Rayon Sports na Al Hilal SC wabaye.

Ni umukino wari mwiza wabonaga urimo ishyaka cyane bijyanye n'abakinnyi amakipe yombi yari afite. Nkuko benshi bari babyiteze byagaragaraga ko ikipe ya Al Hilal SC irusha ikipe ya Rayon Sports byari bihanganye muri uyu mukino.

Ku munota wa Gatatu gusa ikipe ya Al Hilal SC yabonye igitego cya mbere. Ni igitego cyabonetse ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports bazamutse bose biza gutuma Mohamed Yussif Yagub asigara wenyine ahereza umupira Girumugisha nawe ahereza Yagoub Omar Tah ahita atsinda igitego cya mbere.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kugenda nayo ishaka igitego cyo kwishyura harimo uburyo bukomeye bwahushijwe na Aziz Bassane wateye ishoti imbere y'izamu ugakurwamo na ba myugariro ba Al Hilal SC.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Al Hilal SC ifite intsinzi y'igitego kimwe ku busa bwa Rayon Sports. Ni igice amakipe yombi yageragezaga gukina neza ariko Al Hilal SC n'ubundi ubona irimo kurusha Rayon Sports.

Ku munota wa 75, ikipe ya Al Hilal SC yahushije igitego cya kabiri ku makosa yakozwe na Kwizera Olivier wahaye umupira umusore wa Al Hilal witwa Ousmane Diouf ariko ateye ishoti ukurwamo n'ubundi na Kwizera Olivier.

Ku munota wa 77, ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya mbere cyo kwishyura gitsinzwe na Faustin Likau Pizzaro. Ni igitego yatsinze nyuma y'umupira mwiza yahawe na Ndayishimiye Richard nawe ahita ashyiraho umutwe.

Ku munota wa 90, ikipe ya Rayon Sports yahawe ikarita y'umutuku yahawe Aziz Bassane wakoze ikosa rikomeye ahabwa ikarita y'umuhondo iba iya kabiri yahise uvamo umutuku.

Umukino waje kurangira ikipe zombi zinganyije igitego 1-1 mu mukino w'ikirarane w'umunsi wa 19. Ni umukino wari mwiza ku mpande zombi ndetse washimishije abari muri Kigali Pele Stadium.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Rayon Sports yihagazeho imbere ya Al Hilal SC

Feb 25, 2026 - 18:26
Feb 26, 2026 - 12:50