KNC yiteguye gusezerera APR FC mu gikombe cy’Amahoro
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yatangaje ko yiteguye gusezerera APR FC mu gihe ari yo baba bahuye ku mukino wa 1/4 w’igikombe cy’Amahoro.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa kabiri tariki 3 Weruwe 2026, nyuma y’umukino Gasogi United yasezereyemo Musanze FC mu mikino ya 1/8 y’igikombe cy’Amahoro Saison 2025-2026.
Ikipe ya Gasogi United yatsinze Musanze FC ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura watumye ikomeza muri 1/4. Umukino ubanza warangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1, bivuze ko Gasogi United yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 3-2.
KNC yishimiye uko Gasogi United yitwaye muri uyu mukino ariko kandi atangaza ko APR FC nikomeza muri 1/4 bayiteguye neza nubwo na Kiyovu Sports ishobora kwitwara neza.
Yagize ati “ Igihe cyose APR FC niyo iba ifite amahirwe kuko mu mukino ubanza yatsinze ibitego 2-0, ariko biracyashoboka ko na Kiyovu Sports ishobora kubyishyura ikaba yakomeza. Uwo tuzahura uwo ari we wese turiteguye nubwo uzaba ari umukino ukomeye. Nizera ko iyo bigeze muri 1/4 ikipe yose ihageze iba ikomeye.”
KNC yagarutse ku ntego Gasogi United ifite uyu mwaka ko ari ukwitwara neza muri iki gikombe cy’Amahoro ndetse bifuza kuzacyegukana.
Yagize ati “ Intego yacu ni ugusezerera ikipe iba ikurikiyeho. Intego yacu ni ukuzatwara iki gikombe. Abantu benshi babyumva nk’inzozi ariko imikino yo gukuranwamo, iyo witeguye abakinnyi bakaba bameze neza, ikipe yose wayivanamo.”
Umutoza wa Gasogi United, Charles Lukula we yatangaje ko atavuga uko azakina mu gihe yaba yahuye na APR FC cyangwa Kiyovu Sports muri 1/4 ariko avuga ko abahungu be biteguye ikipe iyo ari yo yose izabasha kubasanga muri iki cyiciro, bazakoresha ibishoboka byose bakayisezerera.
Nubwo Gasogi United yishimiye gukomeza muri 1/4 ariko ku ruhande rwa Musanze FC ntabwo bishimiye uko abasifuzi bitwaye muri uyu mukino.
Umutoza wa Musanze FC, Ruremesha Emmanuel, ntabwo yigeze yishimira uburyo basifuriwe ndetse yemeza ko hari aho abasifuzi batigeze baba ku ruhande rwabo kuko bagiye babimpa amahirwe agiye atandukanye kandi babonye yari guhindura umukino.
Iyi mikino ya 1/8 y’igikombe cy’Amahoro irakomeza kuri uyu wa Gatatu, aho ikipe ya APR FC iraza gukina na Kiyovu Sports. Uyu ni umwe mu mikino wavuga ko ikomeye iraba uyu munsi. Ariko kandi ku wa Kane tariki 5 Werurwe 2026, ikipe ya Rayon Sports izakina na City Boys.




Kinyarwanda
English
Swahili









