issa
Minisiteri ya Siporo yungutse abayobozi bashya nyuma y'igihe

Nov 29, 2025 - 07:58
 0

Muri Minisiteri ya Siporo hashyizweho abayobozi bashya nyuma y'igihe imyanya nta bayobozi ifite.

Ku wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025, muri Village Urugwiro habereye Inama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame ndetse n'abandi bayobozi bakomeye b'igihugu.

Ni inama ifatirwamo imyanzuro ikomeye irimo gushyira, guhindurira imyanya, bamwe mu bayobozi mu buryo bwo gukomeza inzego zitandukanye z'igihugu. Muri iyi nama hashyizweho abayobozi bashya ndetse no muri Minisiteri ya Siporo ntihasigara.

Hari hashize igihe kigera ku umwaka urenga muri Minisiteri ya Siporo nta muyobozi ushinzwe iterambere ry'imikino, ushinzwe ibikorwa remezo by'imikino ndetse nta n'Umuyobozi ushinzwe service rusange wari uhari ariko aba bayobozi bose bashyizweho.

Umuyobozi Mukura ushinzwe iterambera ry'imikino muri Minisiteri ya Siporo yagizwe Gilbert Manier wahawe izi nshingano zari zifitwe na Rwego Ngarambe wagizwe umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri. Ariko Kandi Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwaremezo by'Imikino, yagizwe Christ Brave Bahire asimbuye Alex Redemptus Nshimiyimana utakibarizwa mu Rwanda.

Madamu Rose Musanabera, yagizwe umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi rusange muri iyi Minisiteri ya Siporo. Uyu mwanya wari umaze igihe nawo nta muyobozi ufite ariko kugeza ubu inzego ziruzuye.

Hashize igihe iyi Minisiteri ihawe kuyoborwa na Madam Nelly Mukazayire ariko wabonaga ibikorwa bitandukanye bya Siporo ari we ubijyamo cyane bijyanye nuko hari inzego zitari zuzuye.

Hari ibikorwa remezo birimo kubakwa bijyanye na Siporo y'aba amasitade y'imikino itandukanye ndetse n'ibindi wabonaga ari we ubisura, ariko ubwo habonetse abahagarariye ibi bikorwa bigiye kwitabwaho cyane ku rushaho.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373