issa
Perezida wa FERWAFA yakoze agashya mu kwakira amakipe ku kibuga cy’Indege 

Mar 24, 2026 - 13:13
 0

Ikipe y’igihugu ya Tanzania niyo isigaye kugera hano mu Rwanda mu makipe yose azitabira imikino ya FIFA Series 2026. Shema Fabrice mu kwakira amakipe, yakoze agashya ku kibuga cy’indege aho hari amazamu abakinnyi batera Penalite, ubona ari ibyishimo byinshi.

Kuva ku wa mbere tariki 23 Werurwe 2026, amakipe umunani azitabira FIFA Series 2026 hano mu Rwanda, nibwo yatangiye gukandagiza ibirenge byayo i Kigali gutangira imyiteguro y’iyi mikino.

Ikipe yabimburiye ayandi yose ni ikipe y’igihugu ya Estonia yageze hano mu Rwanda mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa mbere. Aya makipe arimo kwakirwa na perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice ndetse wazanye n’udushya mu kubakira.

Indi kipe yaje ikurikiye ni ikipe y’igihugu ya Grenada yageze i kigali nyuma gato ya Estonia yahageze hakiri kare cyane. Perezida wa FERWAFA yashyize utuzamu duto mu kibuga cy’indege ndetse amakipe yazaga atsinda penalite muri utwo tuzamu wabonaga ari ibintu bisa neza cyane.

Mu ijoro ryacyeye, nibwo ikipe y’igihugu ya Aruba nayo yageze hano mu Rwanda mu byishimo byinshi bakirwa na Perezida ndetse n’abandi bayobozi bo muri FERWAFA. Indi kipe yamaze kugera hano mu Rwanda ni Liechtenstein yaje iturutse ku mugabane w’iburayi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 24 Werurwe 2026, nibwo ikipe y’igihugu ya Kenya, Harambe Stars, yageze mu Rwanda. Umukino wa mbere iyi kipe izakina, uzaba tariki 27 Werurwe 2026, aho izatangira ikina na Estonia.

Ikipe y’igihugu ya Macau yamaze kugera hano mu Rwanda aho ije kwitegura nayo iyi mikino ya FIFA Series aho iri mu itsinda rya kabiri. Iyi kipe umukino wa mbere izawukina na Aruba kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe 2026, Saa Saba n’igice.

Ikipe y’igihugu ya Tanzania biteganyijwe ko nayo iraza kugera hano mu Rwanda mu masaba y’umugoroba yo kuri uyu wa Kabiri. Iyi kipe iri mu itsinda B, aho iri kumwe na Liechtenstein, Aruba na Macau. Itsinda A ririmo u Rwanda, Estonia, Grenada na Kenya.  

Ikipe y’igihugu ya Aruba yamaze kugera mu Rwanda 

Ikipe y’igihugy ya Liechtenstein nayo yamaze kugera hano mu Rwanda

Ikipe y’igihugu ya Kenya yageze mu Rwanda

Ikipe y’igihugu ya Macau nayo yamaze kugera hano mu Rwanda

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373