Ngoma: Bagaragaje ibanga bakoresheje mu kwesa imihigo
Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma, bwagaragaje ko gukorera hamwe mu gushyira mu bikorwa imihigo no guhanga udushya mu miyoborere biri mu byatumye bahiga utundi turere.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, aganira n'ikigo cy' Igihugu cy'Itangazamakuru RBA, yagaragaje ko gukorera hamwe no guhanga udushya mu miyoborere biri mu byatumye ako karere gahiga utundi 26 mu kwesa imihigo ya 2024/2025.
Ibi umuyobozi w'Akarere ka Ngoma yabitangaje mu gihe Akarere ka Ngoma kaje ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo 2024/2025 nkuko byagatangajwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'ibarurishamibare ku cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie avuga ubufatanye buri hagati y'inzego z'ibanze n'abaturage biri mu byatumye bahiga utundi turere.
Yagize ati "Byadushimishije cyane, kubera ko gukorera abaturage kandi ibikorwa bikagenda neza, buriya nta kintu gishimisha nkabyo, kandi mu by'ukuri, abaturage nabo baba babigizemo uruhare rukomeye nibo bafatanyabikorwa ba mbere."
Meya Niyonagira akomeza avuga ko guhanga udushya tugamije impinduka mu miyoborere n'imikorere byafashije abatuye Akarere ka Ngoma kwesa imihigo ya 2024/2025
Yagize ati "Tugira agashya mu karere kacu ka Ngoma, kitwa "Bwije Nkoze Iki?" aho aka gashya tukifashisha buri munsi dusuzuma ibikorwa, haba muri za nkingi eshatu, ubukungu, imibereho myiza n'imiyoborere myiza, yaba umuyobozi, yaba umufatanyabikorwa, yaba umuturage, buri wese yibaza ngo bwije akoze iki mu mihigo afite."
Meya Niyonagira akomeza agira ati" Hari n'utundi dushya twagiye twifashisha, nka ntawampiga mu bipimo, tureba ibipimo bisa nk'ibiri hasi tubishyira ku meza, bikunze kuba ari ibipimo bitanu, tugakoresha igisa n'amarushanwa kandi n'abaturage babifitemo uruhare."
Abaturage batuye mu karere ka Ngoma baganiriye na UKWELITIMES, bagaragaza ko imiyoborere myiza irangwa muri ako karere yatumye bumva uruhare rwabo mu mihigo kandi kuba bahize utundi uturere mu kwesa imihigo bigiye gutuma baharanira guhora ku isonga.
Umwe muri abo baturage Ndagijimana Jean Baptiste yagize ati" Twishimiye kumva Akarere kacu ariko kabaye aka mbere mu mihigo. Ubuyobozi bwacu turabashimira kuko baratwegera bakatugira inama kandi natwe turazumva kuko ibyo batubwira tumaze Kumva ko bidufitiye akamaro."
Uwimana Gaudence nawe ashima ubuyobozi kubera ibikorwa bubagezaho byahinduye imibereho yabo. Yagize ati" Ubuyobozi dufite ni bwiza, bukora ibyo tubusabye, ubu baduhaye amazi meza ntawugikoresha amazi mabi, baduhaye umuriro, batwigisha guhinga neza ubu buri muturage arishimye kuko ibyo twifuza abayobozi babyumva vuba."
Mu mihigo 2024/2025, Akarere ka Ngoma niko kaje ku mwanya wa mbere n'amanota 77,2% Akarere ka Gisagara kaza ku mwanya wa kabiri n'amanota 76,6% mu gihe Akarere ka Nyagatare kaherukaga kuza ku mwanya wa mbere kabaye iya Gatatu n'amanota 76,3%.
Uturere two mu Ntara y'Iburasirazuba 5 muri 7 tuyigize, twaje mu turere 10 twa mbere, mu gihe Akarere ka Bugesera kaje ku mwanya wa 11, Akarere ka Kayonza kaza ku mwanya wa 20.


Kinyarwanda
English
Swahili









