issa
Polisi y’u Rwanda n'iya Kenya baganiriye ku gushimangira ubufatanye

Mar 24, 2026 - 20:13
 0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, uri mu ruzinduko rw’akazi muri Kenya, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Werurwe 2026, yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora Polisi y’iki gihugu, Douglas Kanja Kirocho, byabereye ku cyicaro cya Polisi i Nairobi.

Ibi biganiro byibanze ku ngingo zinyuranye zifitiye inyungu inzego zombi za Polisi, aho abayobozi bombi baganiriye ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye busanzwe buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Kenya.

Bagarutse cyane ku gushimangira imikoranire mu bijyanye no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, gusangira amakuru ndetse no kongerera ubushobozi inzego za Polisi mu rwego rwo gucunga umutekano w’abaturage.

Uruzinduko rwa CG Namuhoranye muri Kenya rufatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu rwego rw’umutekano n’imiyoborere ya Polisi.