Ni intangiriro nziza ku bahanzi bifuza kugera kure heza: Juno Kizigenza avuga kuri SigaFest
Umuhanzi Juno Kizigenza yashimiye bikomeye abateguye iserukiramuco rya Siga Art Festival 2026, avuga ko ari itangiriro ryiza ku bahanzi bifuza kugera kure heza.
Yabitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2026, ubwo yasozaga gutaramira abakunzi be mu gitaramo gisoza SigaFest, iserukiramuco ribaye ku nshuro yaryo ya mbere, riteguwe n’uruhare rw'abahanzi babifashijwemo n’umusizi Junior Rumaga, kubufatanye n'aKarere ka Huye.
Juno Kizigenza yashimiye Junior Rumaga wagize uruhare runini mu gutegura iri serukiramuco rya Siga Art Festival 2026, avuga ko ari intangiriro nziza ku bahanzi bifuza kugera kure kandi heza.
Yagize ati "Turashimira Rumaga n'ikipe ye yose, ndabizi ko bitaba byoroshye guhuza abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyarwenya n'abandi bose bari hano, ariko icyiza ni uko yabikoze kandi bikagenda neza. Urebye na vuga ko ari intangiriro nziza ku bahanzi bifuza kugera kure kandi heza."
Uyu muhanzi wanabwiye UKWELITIMES ko amaze imisi ategura album na EP bigomba kujya hanze mu minsi iri imbere, yavuze ko yatunguwe cyane no kumva abakunzi be baririmba indirimbo ye nshya yise "Kirigute" indirimbo imaze umunsi umwe gusa igiye hanze.
Ati "Maze iminsi mbategurira imishinga ikomeye irimo album na EP bigomba kujya hanze bidatinze, ariko ntunguwe cyane no kubona abakunzi banjye baririmba 'Kirigute', indirimbo tumaze umunsi dusohoye, biranshimishije cyane urebye binteye imbaraga."
Juno Kizigenza, umwe mu bahanzi bakunzwe n'abatari bake muri iki gihe, wanakuze afite impano yo gukina umupira w’amaguru, yavuze ko icyamuteye kuwureka ari ikibazo cy’imvune yagize.
Kugeza ubu, indirimbo 'Kirigute' yakozwe na producer Bob Pro, kubufatanye n’umuhanzi Juno Kizigenza afatanyije na mugenzi we Kivumbi King, imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 126 ku rubuga rwa YouTube mu gihe cy’umunsi umwe gusa igiye hanze, ibintu bikomeje kwerekana ikigero cyiza umuziki Nyarwanda ugenda ugeraho.


Kinyarwanda
English
Swahili









