issa
Iran ntigamije gutsinda intambara

Iran ntigamije gutsinda intambara

May 6, 2026 - 13:57
 0

Iran iri kwigamba ko yabashije gucubya ubukaka bw'Amerika na Israel ku ntambara yagabweho mu minsi 60 ishize. Kuri ubu hategerejwe ibiganiro bizasinyirwamo amasezerano ariko Iran niyo isaba ibyo wakwita umurengera.

Abahanga mu mateka y’intambara bibuka neza ko Napoleon Bonaparte wigeze gushaka kwigarurira Uburayi bwose, yigeze gukoresha uburyo bwo kwihambira ku mwanzi na nubu abiga amasomo y’intambara bakunze kwibanda cyane ku mayeri yakoresheje. Yagize ati”Igihe cyose umwanzi wawe ari kwivangira ntuzamurogoye, uzihangane utegereze intege nke ze”.

 Iminsi 65 irashize Amerika na Israel bishatse kurimbura Iran. Ntabwo bari baziko Iran ifite ubushobozi bwo kwihagararaho kugeza ubwo iturishije Amerika ikemera kujya mu biganiro. Iran yarwanye yirwanaho ariko inaca intege ubushobozi bw’Amerika mu kigobe cy’Abarabu aho ibihugu byose ifitemo ibirindiro bya gisirikare yabirasheho mu kwihorera kuri Amerika.