Perezida Kagame yashimye imiyoborere ya Botswana mu gucunga umutungo kamere
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko umubano w’u Rwanda na Botswana urenze ubucuti busanzwe, ukaba ushingiye ku ntego ihuriweho yo kugera ku iterambere rifatika rifitiye abaturage akamaro.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 06 Gicurasi 2206 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ari kumwe na Perezida wa Botswana, Duma Boko, aho yagaragaje ko ibihugu byombi bisangiye icyerekezo cyo gushyira imbere ibisubizo bifatika mu bufatanye bwabyo.
Perezida Kagame yavuze ko imikoranire y’u Rwanda na Botswana igaragarira mu nzego zitandukanye zirimo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, koroshya itangwa rya viza, ndetse no gukuraho imisoro ibiri ku bucuruzi (double taxation), byose bigamije gukuraho inzitizi ku ishoramari no guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati: “Intego ni ugukuraho inzitizi no gushyiraho uburyo bworohereza ishoramari n’ubufatanye, bigatanga umusaruro ugaragara.”
Perezida Kagame kandi yashimye uburyo Botswana iyobowe, agaragaza ko ari urugero rwiza rw’ubuyobozi bureba kure. Yavuze ko uburyo iki gihugu gicunga umutungo kamere, by’umwihariko diyama, bugaragaza ubushake bwo kugumana agaciro kawo no kuwubyaza inyungu.
Yongeyeho ko ubu buryo buhuza n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo gukoresha neza umutungo warwo, hagamijwe iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage.
Ku ruhande rwayo, Botswana ikomeje kugaragaza ubushake bwo gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongerera imbaraga ubufatanye bw’ibihugu byombi no guteza imbere ubukungu bwabyo.

Kinyarwanda
English
Swahili








