
RDC: Igisirikare cya Leta cyarashe i Mulenge gikoresheje Sukhoi-25
Amakuru aturuka muri Teritwari ya FIZI ari naho habarizwa agace ka Mulenge, aravuga ko igisirikare cya Leta cyarashe muri aka gace gikoresheje indege zizwi nka Sukhoi.
Ababonye iyi ndege irasa, bavuga ko mbere y’uko irekura amabombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 10 Werurwe 2025, habanje koherezwa Drones zigafata amafoto hanyuma indege zikaza zizikurikiye.
Iraswa rya minembwe ryamaganwe na Moise Nyarugabo , wigeze kuba Senateri muri DRC ndetse akaba akomoka Minembwe .
Yamaganye iki gikorwa cyo kurasa mu baturage ba Minembwe yise icy’ubunyamaswa kigamije gutsemba abo mu bwoko bw’abanyamurenge.
Uyu munyapolitiki, yageneye ubutumwa Perezida Tshisekedi amusaba kwisubireho kugira ngo utazisanga mu ruhande rubi rw’amateka. Yanenze kandi Inteko Ishinga Amategeko irebera ibikomeje kuba ku nzirakarengane ikicecekera.
Sukhoi irashe muri aka gace nyuma y'uko Umutwe wa Twirwaneho utangaje ko wamaze kwiyunga kuri AFC/M23. Iri huriro kugeza ubu ryamaze gufata ibice byinshi byo mu ntara za Kivu zombi harimo imijyi ya Goma na Bukavu.