
Kwibuka31: Tariki ya 08 Mata 1994 Genarale Paul Kagame yatangaje intambara yeruye kuri Leta y'Abicanyi
Ku wa 08 Mata 1994, Umugaba mukuru W'Ingabo za FPR-Inkotanyi Major General Paul Kagame yatangaje Intambara kuri Leta yari irimo gukora Jenoside, Inkotanyi zitangira urugendo rwo kurokora Abatutsi no kubohora Igihugu.
Tariki nk'iyi muri 1994, Igihugu cyari cyamaze kuba icururaburindi Abatutsi batangiye kwicwa. Ni nyuma y'umunsi umwe Jenoside itangiye ku wa 07 Mata 1994.
Nyuma yo kubona ko bitari bigishoboka kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Arusha, Kuri iyi tariki Maj. Gen. Paul Kagame wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za FPR Inkotanyi yatangaje ko atangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside.
Ingabo za FPR Inkotanyi zari muri CND, zatangije urugamba mu Mujyi wa Kigali ziyemeza guhagarika Jenoside mu maguru mashya. Kuri iyi Tariki, General Kagame yohereje Batayo eshatu mu mujyi wa Kigali kunganiro Abasilikare 600 bari muri CND.
Nkuko tubikesha MINUBUMWE, izi ngabo zubuye imirwano mu duce dutandukanye harimo Byumba na Ruhengeri kugira ngo zihagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Kuri iyi tariki, Mu Karere ka Nyaruguru Abatutsi bari bahungiye mu ruganda rw’Icyayi rwa Mata barishwe bose. Uwo munsi Abatutsi bageragezaga guhungira mu cyahoze ari Zaïre , Interahamwe zarabatangiraga, zikabakusanyiriza ahitwa Rusura, mu Murenge wa Bugeshi muri Gisenyi, zikabica.
Kuri uyu munsi kandi, Abasirikare b’Abafaransa n’Ababiligi, batangiye igikorwa cyo gucyura abanyaburayi babaga mu Rwanda. Abafaransa bacyita “Opération Amarylis” naho Ababiligi bacyita “Silver Back.”
Abatutsi bari bahungiye Mwiri ku musozi wa Nyawera (muri Kayonza) barishwe. Interahamwe n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvénal bishe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga no mu Kigo cy’Abafureri b’Abayozefiti i Nyamirambo.
Abatutsi bari bahungiye mu Ishuri rya St André i Nyamirambo, barishwe, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Ruhuha, ndetse kuri iyi tariki ubwicanyi bwibasiye Abatutsi muri Komini Rutsiro muri Perefegitura ya Kibuye.
Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rwa ADEPR Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi barishwe. Abatutsi bari bahungiye muri Kaminuza y’Abadiventisiti ya Mudende muri Perefegitura ya Gisenyi barishwe, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
– Hishwe Abatutsi ku musozi wa Kesho muri Rubaya (Ngororero);
Hishwe Abatutsi i Kavumu no mu nkengero zaho (mu yari Komini Ramba); Hishwe Abatutsi benshi muri Centre ya Gakenke; Hishwe Abatutsi i Bukeri (muri Komini Ndusu) ku mugezi wa Mukungwa ku gice kigana muri Vunga. Hishwe kandi Abatutsi kuri Superefegitura ya Busengo.
Ingabo za FPR Inkotanyi zageze i Kigali, Kagame Paul amenyesha MINUAR ko agiye kohereza umutwe w’ingabo gufatanya n’ingabo za Leta mu guhagarika ubwicanyi bwakorwaga n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.
Mu Kinigi, Koloneli Setako Ephrem yategetse Interahamwe kwica Abatutsi baho. Uwo munsi Ingabo za FPR Inkotanyi zarahageze zibasha kurokora bake bari basigaye bataricwa.
Abatutsi bagera ku 5000 bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventisiti rwa Cyambara mu Murenge wa Bigogwe muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu. Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Bitaro bya Shyira muri Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.
Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventisiti rwa Mudende muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu. Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’Abadiventisiti rwa Bweramana muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.