DR Congo yaruhiye ubusa ku kirego cyashinjaga  sosiyete 'Apple'  kuyibira amabuye

Mar 4, 2025 - 10:04
 0

Leta ya Congo yashinjaga iyi sosiyete ko ikoresha amabuye yibwe mu bihe by’intambara muri iki gihugu maze ikajya kuyakoresha mu bikorwa byayo by’ikoranabuhanga n’ibindi bishingiye ku bukungu.

Amabuye y’agaciro Leta ya Kinshasa ishinja Apple gukoresha  mu mirimo yayo arimo ayo mu bwoko bwa Étain, tantale, tungstène, na zahabu. Aya mabuye Congo ivuga ko Apple iyakura mu gice M23 yamaze kwigarurira.

 Abanyamategeko bunganira urega, bagaragaza ko iki  kirego nta bimenyetso bifatika cyangwa bihagije byatanzwe. Ibi rero byafashwe nk ’ikimwaro nyuma y’uko ubutabera bw’u Bufaransa bugiteye ishoti.

Gusa abanyamategeko bunganira Leta ya DRC, aribo  William Bourdon na Vincent Brengarth, ngo n’ubwo iki “kirego cyashyinguwe’ ariko kuri bo kirabogamye, ndetse ngo ‘bazajurira Ubushinjacyaha bukuru’ bw’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris’.

Bashimangira ko iki cyemezo kidashobora gukoma mu nkokora ibyo Leta ya Kinshasa yiyemeje, ndetse ngo nibiba ngombwa hazanakoreshwa inzira zo mu birego mbonezamubano kugira ngo hashyirweho Umucamanza wihariye kuri iki kirego.

Ku rundi ruhande Sosiyete ya Apple, ihakana ko nta mabuye ya Congo ikoresha ndetse ko nta ruhare ifite mu guteza amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo.

Ubutabera bw’u Bufaransa bukaba  bwagiriye inama DRC kugana Ubushinjacyaha bw’Igihugu bushinzwe kurwanya iterabwoba bufite mu bubasha ibyo birego.”

Mar 4, 2025 - 10:07

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.