Umugabo wa Dolly Parton bari bamaranye imyaka 60 yitabye Imana

Mar 4, 2025 - 10:16
 0

Umuhanzikazi mu njyana ya Country Music Dolly Parton, afite agahinda ko gupfusha umugabo we Carl Dean witabye Imana ku myaka 82 aho bari bamaranye imyaka 60 babana nk'umugore n'umugabo.

Mu butumwa Dolly Parton yacishije kuri Instagram, yavuze ko umugabo we yaguye i Nashville muri leta ya Tennessee muri Amerika, nubwo atavuze icyo yazize.

Mu magambo ye ati "Njyewe na Carl twamaranye imyaka myinshi myiza turi kumwe. Amagambo ntiyasobanura urukundo twasangiye mu myaka irenga 60. Murakoze ku masengesho yanyu no kwifatanya".

Dolly Parton na Carl Dean ku nshuro ya mbere bahuye mu mwaka wa 1964, bahuriye muri Nashville muri Leta ya Tennessee ndetse icyo gihe bwari ubwa mbere Dolly Parton ahageze.

Dolly Parton wari ufite imyaka 18 y'amavuko icyo gihe, yari yagiye muri Nashville kuba ariho azajya akorera umuziki, uyu Carl Dean wari ufite imyaka 21 y'amavuko aza kumurabukwa yumva aramwishimiye.

Carl Dean yaje kwegera Dolly Parton baraganira, baba inshuti kugeza ubwo amusabye ko yamubera umukunzi undi nawe arabyemera, biza kurangira muri Gicurasi 1966 barushinze nk'umugore n'umugabo.

Mu mibereho yabo, ntabwo bigeze bavugwa mu makimbirane nk'izindi ngo z'ibyamamare usanga zitamarana kabiri.

Dolly Parton yagiye atangaza kenshi ko kuba bamaranye igihe kirekire, byatewe n'uko buri wese yakundaga undi, bahora batera urwenya, buri wese yumva atakomeretsa amarangamutima y'undi kandi bose bakubahana.

Uyu mugabo ntabwo yakunze kuvugwa mu itangazamakuru, kugera ubwo benshi bavugaga ko atanabaho, nyamara Parton ibyo yarabisekaga cyane.

Mar 4, 2025 - 10:19

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.