issa
Azziad Nasenya arashinjwa kwaka inguzanyo zo kurya iraha

Mar 13, 2025 - 11:22
 0

Icyamamre mu ngeri zinyuranye muri Kenya haba mu itangazamakuru, muri sinema no ku mbuga nkoranyambaga, Azziad Nasenya, arashinjwa n'abafana be kwaka inguzanyo kugira ngo akomeza kugaragara neza, ibyo yateye utwatsi.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Kenya bakomeje kunenga umunyamakuru Azziad Nasenya  bamushinja ko akoresha amafaranga menshi mu kwishimisha, ariko ikibabaje akaba yineneza mu madeni.

Ibi uyu mugore yahise abihakana avuga ko adashobora kwaka inguzanyo kugira ngo yinezeze.

Mu kiganiro cye kuri City Radio cyitwa 'Shuffle on Sound; yagaragaje ko ibyo abafana bavuga ari ukubeshya.

Yagaragaje ko isoko y'amafaranga ye ava mu bintu byinshi akora, kandi ashimangira ko amaze igihe akorera amafaranga ku buryo atajya mu madeni kugira ngo agaragare neza.

Avuga ko ku mbuga nkoranyambaga abantu bavuga ibyo bashaka byose, ko kuba bamusaba kwerekana neza niba  nta madeni afite, abo baba bashaka kuvugwa.

Azziad Nasenya yahamagariye abagore bo muri Kenya kutava ku izima kandi bagakomeza gukora cyane kugira ngo bagere ku ntego zabo.

Mar 13, 2025 - 11:28