
The Ben yegukanye ibihembo bitatu muri Kenya
Umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben ] yegukanye ibihembo bitatu muri bitanu yari ahataniye muri 'East African Arts Entertainment Awards'.
Ibi ni ibihembo byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 06 Mata 2025, bitangirwa i Nairobi muri Kenya, aho The Ben yabashije kwitwara neza.
The Ben yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza w'umwaka mu Rwanda (Best Artist in Rwanda), Indirimbo y'umwaka ifite amashusho meza mu Rwanda (Plenty) n' indirimbo y'umwaka yakunzwe cyane mu Rwanda (True Love).
Ni mu gihe ibindi bisigaye yari ahataniye ari igihembo cy'indirimbo y'umwaka yakoranye n'undi muhanzi (Best Friend), n'igikombe cy'umuhanzi mwiza ku mugabane wa Afurika.
Mu bandi bahanzi batwaye ibihembo barimo: Tems wegukanye Best Global African Female Artist, Chris Brown na Davido begukanye Best International/Global Collaboration babikesha indirimbo 'HMMM'.
Barimo kandi Diamond Platnumz wegukanye Best Global African Male Artist, Wizkid wegukanye Global Album of the year hit album abikesha album yise 'Murayo' n'abandi.