Djihad yatawe muri yombi
Ku wa 26 Ugushyingo 2025 Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Djihad.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Cyprien Uzabakiriho wamenyekanye nka Djihad na Kwizera Nestor ukunda kwiyita Pappy Nesta Nesta, bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ya Yampano.
Umuvugizi w’uru rwego yavuze ko Iperereza ritazahagarara uwakwirakwije ariya mashusho wese adahanwe .
Ubu abakurikuranyweho icyo cyaha bamaze kuba batanu nyuma ya Kalisa John uzwi nka Kjohn na Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man ndetse na Ishimwe François Xavier wari uherutse gutabwa muri yombi.


Kinyarwanda
English
Swahili









