issa
Gatsibo: Umugore yishe umusaza kubera  ko amubwiye ko yicaye nabi

Nov 27, 2025 - 08:02
 0

Umugore w’imyaka 29 wo mu Karere ka Gatsibo, yishe umusaza w’imyaka 69 amukubise umwase mu mutwe nyuma yo kubwira ko yicaye nabi mu kabari.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Rubira mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 25 Ugushyingo 2025.

Umwe mu baturage yavuze ko ahagana saa kumi z’umugoroba uwo mugore n’uwo musaza bari bari kumwe mu kabari, umusaza abwira umugore ko yicaye nabi.

Ibi ngo byakuruye gushyamirana bituma uwo mugore ajya hanze afata umwase awukubita uwo musaza bimuviramo guhita yikubita hasi, bamujyana kwa muganga apfira mu nzira.

Umunyambabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Gitoki, Manyunzwe Pierre Claver, yavuze ko uwo mugore akimara gukubita uwo musaza umwase yahise atabwa muri yombi.

Yagi ati "Ni umugore n’umusaza bahuriye mu kabari, noneho baza gushyogozanya, noneho umudamu ahita afata umwase awumukubita mu mutwe, umusaza yahise agira ikibazo bamujyana ku kigo nderabuzima cya Gituza ahita yitaba Imana.’’

Yabineyeho gusaba abaturage kwirinda kwihanira kuko bibakoresha ibyaha bishobora gutuma bafungwa igihe kirekire, abasaba kugana ubuyobozi bukabafasha mu gihe hari amakimbirane bagiranye na bagenzi babo.

Ati “ Ubutumwa dutanga ni uko dusaba abantu kwirinda kwihanira, niba hari ibyo mutumvikanyeho na mugenzi wawe nimugane ubuyobozi bubakiranure, abantu bajya mu kabari nibirinde kurenza amasaha cyangwa se no gusinda kuko biri mu byongera urugomo ruganisha kukwica umuntu, iyo rero ukoze ibyaha uba ugiye guteza ibibazo abo mu muryango wawe nawe utiretse.’’

Umurambo w’uyu musaza wahise ujyanwa ku bitaro bya Ngarama kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe uyu mugore watawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarore.

Nov 27, 2025 - 08:03