Bujumbura: Amata y’inka asigaye abona umugabo agasiba undi

Mar 1, 2025 - 10:43
 0

Amata y’inka mu Burundi by’umwihariko muri Bujumbura yabaye ikibazo ku buryo asigaye abona umugabo agasiba undi.

Guhera mu kwezi kwa Mutarama 2025, nibwo iki kibazo cyatangiye gufata indi ntera bityo bigatera kuzamuka kw’ibiciro no gushyamirana hagati y'abaguzi.

Abacuruzi batandukanye mu mujyi wa Bujumbura bavuga ko hari umuntu umunyamahanga  uba ari kugura litiro nyinshi z'amata ku giciro kiri hejuru ugereranyije na mbere.

Ubu abacuruzi basigaye bagura litiro imwe ku mafaranga 3,000 FBU bakayigurisha ku mafaranga 3,500 ndetse ngo hari n’aho yageze kuri 4,000  na 5,000.

Ikindi ngo gituma ibiciro by’amata byiyongera, ni ubuke bw’ibinyabiziga biyagemura kuko bimwe bitagikora kubera kubura ibikomoka kuri Peterori.

Mar 1, 2025 - 11:23

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.