Nyarugenge: Abajura babiri bibye abaturage bihisha muri ruhurura, bigorana kubakuramo
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko yinjiye mu kibazo cy’abantu babiri biriwe muri ‘rigole’ y’amazi i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge nyuma yo gushikuza abaturage babiri barimo n’umugore telefone bakajya kwihishamo, ariko inzego z’umutekano ziba maso.
Ibyo byabereye mu mu Kagari ka Mumena mu Murenge wa Nyamirambo hafi ya Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga ku gicamunsi cyo ku itariki ya 4 Gashyantare 2026.
Kugeza mu masaha y’umugoroba aba bajura bari bakiri muri iyo ruhurura ndetse inzego z’umutekano za polisi zayigose kugira ngo badatoroka.
Bamwe mu baturage babwiye UKWELITIMES ko muri aka gace bugarijwe n’abajura biganjemo insoresore zirara mu muhanda.
Umwe yagize ati “ Umwe yateze umugore wari ugiye ku kazi amushikuza telephone n’ishakoshi yari irimo amafaranga ahita asimbukira hariya kugeza ubu ntaravamo.”
Undi yagize ati “Mudukorere ubuvugizi kuko hano twugarijwe n’abajura noneho mu ma saa moya bibabigoye kuhanyura.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yemeje iby’aya makuru ndetse avuga ko hari igikorwa kiri gukorwa ngo abo bantu bavemo kandi badacitse inzego z’umutekano.
Yagize ati “Ni abajura babiri bari bibye telefone babonye abaturage bababonye banjira muri ‘rigole’ mu masaha ya mu gitondo, igisigaye ni ukubakuramo. Dushaka kubakuramo mu buryo bwiza hatabayeho ikibazo na kimwe. Twashyize abarinzi hepfo no haruguru. Dufite ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi turareba uburyo turi bubikore tudakoresheje imbaraga nyinshi kuko na zo zateza ikibazo.”
CIP Wellars yirinze kuvuga uburyo buri bukoreshwe ariko ahamya ko baza kubakuramo ndetse ko bidakunze kubaho uretse izindi nzererezi zijya zihisha muri rigori gutyo zikaba zatwarwa n’amazi y’imvura ariko ko iyo bimenyekanye hakorwa ubutabazi.


Kinyarwanda
English
Swahili









