issa
Abo mu myidagaduro babujijwe gukoresha ijambo 'Gutwika'

Feb 5, 2026 - 09:38
 0

Minisitiri Bizimana yasabye abo mu isi y'ubwamamare kwirinda gukoresha ijambo Gutwika kuko risobanura kwica.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascène Bizimana yatanze impanuro ku rubuga rwa X asubizanya n'abamubazaga niba ijambo 'Gutwika' hari icyo ritwaye kurikoresha mu birori.

Minisitiri Bizimana yanditse ati"Ureruye uti Gutwika ntacyo bitwaye nimbireke bivugwe gutyo mu mwanya w’igitaramo???? Have have sinkwifurije kuzahura nabyo nta n’undi muntu wese nabyifuriza.

 Gutwika no gutwikirwa ni bibi, ni icyaha ntibishobora na rimwe kuba byiza. Uzegere abakuru tukubwire aho gutwika byagejeje u Rwanda.

Nimukoreshe ijambo igitaramo nicyo kinyarwanda gikwiye. Icyo wita “Styles” z’urubyiruko sinzibujije, ariko ntizigomba kwangiza ururimi rw’ikinyarwanda. 

Ese mwashatse izo “styles” mu kinyarwanda gikwiye kandi ko bishoboka? Kuki icyongereza n’igifransa mutacyangiza mukumva ko ikinyarwanda cyo kigomba kwangizwa? Oya rwose."

Ni ibiganiro mpaka byo kungurana ibitekerezo ku mvugo abo mu kiragano gishya 'Gen-Z'biharaje nyamara bakabikora batazi ibisobanuro by'ayo magambo.

Kuri iyi ngingo yari yashyushye cyane hari uwabajije Minisitiri Bizimana niba Juno Kizigenza yahindura izina 'Rutwitsi' noneho amusubiza ko"Nabiveho rwose nahindure izina".

 Ati"Gutwika ni ukwica ntabwo ari ijambo risobanura ibirori no kwishima. Abato rero ntibaba babizi".

Mu mateka y'u Rwanda ijambo gutwika ryakoreshejwe mu myaka yo mu 1959, 1960, hatwitswe inzu z'Abatutsi mu Bufundu, ahahoze hitwa Gikongoro. 

Juno Kizigenza mu kwivuga yongeragaho ijambo 'Rutwitsi muzi' ashaka kuvuga ko akora neza umuziki. Ubwo butumwa rero nibumugeraho azahindura umuvuno.

Ariko kandi Kenny Sol afite indirimbo nshya yise'Haje Gushya' ubwo umuntu yakwibaza niba azahindura izina ry'iyo ndirimbo.