Umutoza wa APR FC yagarutse kuri KNC wishongoye bikarangira Gasogi United ikinnye nk’iy’abato
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yatangaje ko kuvuga kwa Kakooza Nkuliza Charles perezida wa Gasogi United byabahaye imbaraga bituma batahana amanota atatu.
Ku wa Gatatu tariki 4 Gashyantare 2026, ikipe ya APR FC na Gasogi United zakinnye umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino warangiye ikipe ya APR FC itahanye amanota 3 nyuma yo gutsinda ibitego 3-0.
Ni umukino Gasogi United yakinnye nabi ndetse wabonaga ifite imbaraga nke cyane benshi ntibanatinya kuvuga ko yakinnye nk’ikipe y’abana bato.
Nyuma y’uyu mukino umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yagarutse kuri binshi birimo kugorwa cyane no gukina badafite abakinnyi barimo Ronald Ssekiganda, Niyomugabo Claude ndetse na Denis Omedi. Uyu mutoza kandi yatangaje ko KNC gutangaza ko yifuza gutsinda APR FC byabongereye imbaraga zituma babona amanota atatu.
Yagize ati “ Twateguye ikipe mu buryo bw’Imikinire butandukanye, kuko twari dufite abakinnyi benshi badahari barimo Ronald Ssekiganda, Niyomugabo Claude na Omedi. Abo ni abakinnyi mpuzamahanga batabashije gukina kubera amakarita ndetse n’imvune. Twari tuzi kandi ko ikipe duhanganye ifite umutoza mushya utatuzi neza, bityo ikaba ifite umwuka wo kudutsinda, cyane cyane nyuma y’amagambo yatangajwe n’umwe mu bayobozi bayo (KNC). Ibyo byatwongereye imbaraga zo gushaka amanota atatu.”
Umutoza wa APR FC yatangaje ko ikipe barimo kubaka ari ikipe igomba guhangana umwaka utaha cyane cyane mu mikino ya CAF Champions League.
Yagize ati “ Intego yacu ni ukubaka ikipe izaba ikomeye kandi ihatana mu mwaka utaha mu mikino ya CAF Champions League. Tuzongeramo abakinnyi bake, ariko ubunararibonye bwanjye bunyereka ko nta kipe ihamye ushobora kugera kure.”
Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda byatumye yicara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 36. Iyi kipe itegereje Police FC na Al Hilal SC zitarakina.
KNC yari yatangaje ko Gasogi United iratsinda APR FC


Kinyarwanda
English
Swahili









