Moise wari witezwe muri Shampiyona y’isi y'Amagare ntakiri mu bakinnyi bazahatana ku munsi wa nyuma
Umunyarwanda wari witezwe muri Shampiyona y’Isi y’amagare ku munsi wa nyuma, Mugisha Moise, yamaze gusezera muri iri rushanwa.
Mugisha Moise ntabwo azitabira iri siganwa ry’umunsi wa nyuma kubera Infection yagize yo mu menyo. Ibi byemejwe ku wa kane tariki 25 Nzeri 2025, ndetse ahita asimbuzwa Byukusenge Patrick.
Mugisha Moise yari ategerejwe ku cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, ubwo hazaba hasozwa Shampiyona y’isi y’amagare irimo kubera hano mu Rwanda ubwo bazaba basiganwa mu muhanda( Road Race) ariko mu cyiciro cy’Abagabo.
Mu kiganiro Mugisha Moise yagiranye na IGIHE, yemeje ko yasezeye ndetse ababajwe cyane no kuba atazasiganwa ariko ahanze amaso Shampiyona y’Afurika.
Yagize ati “Bibaho gusa ndababaye, mfite ikibazo gikomeye. Ubu intego ni Shampiyona Nyafurika.”
Iki kibazo Mugisha Moise yagize cyaturutse ku mpanuka yakoze muri Tour du Rwanda yabaye muri Gashyantare 2025, aho yaguye ababara ku menyo y’imbere abiri, ariko akomeza gukina bisanzwe yumva nta kibazo gikomeye afite.
Mugisha Moise yakinnye umunsi wa mbere wa Shampiyona y’isi y’amagare aho basiganwaga n’igihe asoza ari ku mwanya wa 31 ariko nyuma ahita agira ububabare cyane ajyanwe mu Bitaro basanga afite ikibazo mu menyo ari nabyo byatumye asezera.
Abanyarwanda bazaba bahagarariye u Rwanda kuri uyu munsi wa nyuma ari nawo ufatwa nk’uwuhatse iyi shampiyona y’isi, barimo Manizabayo Eric, Masengesho Vainqueur, Byukusenge Patrick, Muhoza Eric (Karadio), Nkundabera Eric hamwe na Nsengiyumva Shemu.
Mugisha Moise yasezeye muri Shampiyona y'isi y'Amagare
Byukusenge Patrick yasimbuye Mugisha Moise


Kinyarwanda
English
Swahili









