Rayon Sports na APR FC zikomeje gusubizanye mbere y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro hagati ya APR FC na Rayon Sports watangiye gushyuhira ku mbuga nkoranyambaga.
Ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026, nibwo hazakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro hagati ya APR FC na Rayon Sports zabonye itike.
Ni umukino usanzwe ukomeye yaba mu kibuga ndetse no hanze yacyo uba ubona zirimo guhangana cyane. Kuri iyi nshuro cyane uzaba ukomeye mu buryo bwose bijyanye ni uko uwuheruka kuzihuza warangiye zinganyije igitego 1-1.
Mu minsi ishize nibwo ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, aho yagaragaje Kwizera Olivier ari hejuru y’indogobe ateruye igikombe ndetse anafashe mu kwaha intare, ubona basa nkabashyira hasi ikipe ya APR FC bazahura mu gikombe cy’Amahoro.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 20 Gicurasi 2026, nibwo ikipe ya APR FC yashyize hanze nayo ubutumwa isubiza ibyo Rayon Sports yagaragaje isa nk’itanga ubutumwa. Ikipe ya APR FC yatangaje ko ari nyiri Derby ndetse yiteguye gutsinda nanone.
Yagize iti “ Nitwe ba nyiri Derby, twiteguye gutsinda nanone. Igikombe kizajya mu bindi, tubonane vuba.”
Ubu butumwa APR FC yabukurikije ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga irimo intare iteye ubwoba ifite ikiziriko gifashwe na Niyigena Clement ariko iyo ntare ikandagiye ku bitugu bya Bigirimana Abedi ukina muri Rayon Sports.
Ibi byazamuye amarangamutima y’abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda bitewe n’uku guhangana ariko benshi bakibaza niba uku gushyuha bizanagera no mu kibuga bakabona umukino uryoshye.
Ikipe ya APR FC niyo iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda ikipe ya Rayon Sports ibitego 2-0. Umukino uheruka ikipe zombi zanganyije igitego 1-1.

Kinyarwanda
English
Swahili








