AS Kigali yatangiranye abakinnyi 16 mu myitozo barimo 2 ba APR FC
Ikipe ya AS Kigali yatangiye imyitozo ifite abakinnyi 16 harimo abakinnyi 2 ba APR FC.
Ni imyitozo yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Nyakanga 2025, ibera kuri Kigali Pele Stadium.
Ni imyitozo yatangiye ku isaha ya saa Moya zuzuye, itangira umutoza Mbarushimana Shaban aganiriza abakinnyi, barasenga babona gutangira imyitozo.
Iyi myitozo yagaragayemo abakinnyi 2 ba APR FC barimo rutahizamu Dushimirimana Olivier Muzungu ndetse na Elie Kategaya bose bivugwa ko bagomba gutizwa.
Elie Kategaya yakinnye imikino yo kwishyura ya shampiyona Saison ishize mu ikipe ya Vision FC nk'intizanyo nubwo yahise impanuka naho Dushimirimana Olivier Muzungu we kubona umwanya wo gukina muri APR FC byari bigoye cyane kuko ku mwanya we ahanganye n'abakinnyi benshi Kandi bakomeye.
Amakuru ahari avuga ko ikipe ya APR FC yifuza gutiza abakinnyi barimo Tuyisenge Arsene, Mugiraneza Froduard, Dushimirimana Olivier Muzungu na Elie Kategaya n'ubundi wari waratangiye kugenda atizwa.
Bisa nkaho Olivier Muzungu na Kategaya gukora imyitozo muri AS Kigali bisa nkaho byamaze kurangira batijwemo kuko mu myitozo wabonaga bitaweho cyane n'umutoza.
Undi mukinnyi wagaragaye mu myitozo ya AS Kigali mushya ni Kabanda Serge wakinaga muri Gasogi United umwaka ushize. Kuri iyi myitozo Kandi hari umukinnyi wa APR FC, Mugiraneza Froduard ariko we ntabwo yakoze imyitozo.
Ubuyobozi bwa AS Kigali bukomeje gushaka uko bwakikiranura n'imishahara bafitiye abakinnyi ndetse n'abatoza. Bivugwa ko abakinnyi basigawemo imishahara y'amezi 4 muri 6 bari bafitiwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









