Darko Novic utoza Al Merrikh atewe ubwoba n’amakipe yo mu Rwanda
Umunya-Serbia utoza Al Merrikh, Darko Novic, yatangaje ko amakipe yo mu Rwanda akomeye ndetse ko atakizeza abantu ko aje gutwara igikombe cya Shampiyona.
Mu rucyera rwo kuri uyu wa Kane tariki 6 Ugushyingo 2025, Al Merrikh SC yo muri Sudani, yageze hano mu Rwanda ije kwitegura imikino ya Shampiyona izatangirana n’umunsi wa munani wa shampiyona Saison 2025-2026.
Ikipe ya Al Merrikh ikigera hano mu Rwanda, umutoza wayo Darko Novic yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru agaragaraza ko amakipe yo mu Rwanda akomeye kuko yaba ikipe nkuru ndetse n’into zifite ubushobozi bwo gutsinda.
Yagize ati “ Hari abafana bo mu Rwanda bategereje ko Al-Merrikh SC yazegukana igikombe cya shampiyona. Ariko kuri njye, sinabivuga gutyo kuko amarushanwa yo mu Rwanda arakomeye cyane. Ntibyoroshye gukina hano. Waba ukina n’ikipe nini cyangwa nto, ntibisobanuye ko byanze bikunze uzatsinda. Icyiza cy’iyi shampiyona ni uko buri kipe ishobora gutsinda indi igihe icyo ari cyo cyose.”
Yakomeje agira ati “ Ntawashobora kuvuga neza ati ‘ iyi kipe ni yo izaba iya mbere.’ Mu Rwanda hari amakipe afite ubudahangarwa n’abakinnyi beza, bityo birasaba gukora cyane kugira ngo ubone intsinzi.”
Darco Novic yatangaje kandi ko hari ibintu byinshi ajya akumbura hano mu Rwanda nyuma yo kuhanyura atoza APR FC birimo ikirere cyiza ndetse n’isuku iharangwa.
Yagize ati “ Nakumbuye ibintu byinshi hano ikirere cyiza cyane, isuku, ibidukikije karemano, n’abantu b’abanyabuntu cyane. Kigali n’u Rwanda muri rusange ni hamwe mu bihugu byiza kandi bizwi muri Afurika. Iyo ugereranyije n’ibindi bihugu byinshi, ushobora kuvuga ko u Rwanda ruri mu bihugu 5 bya mbere muri Afurika.”
Darko Novic umwaka ushize nibwo yatandukanye na APR FC habura imikino itatu gusa kugira ngo shampiyona irangire. Uyu mutoza yahesheje iyi kipe igikombe cy’Amahoro, atorwa kandi nk’umutoza w’umwaka, ari nabyo byamuhaye amahirwe yo guhita ahabwa akazi na Al Merrikh SC.




Kinyarwanda
English
Swahili









