issa
Cristiano Ronaldo yizeje Perezida Donald Trump ikintu gikomeye nyuma y'ibiganiro bagiranye

Nov 20, 2025 - 08:25
 0

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 18 Ugushyingo 2025, nibwo Cristiano Ronaldo n'Umugore we Georgina Rodriguez basangiye n'abanyacyubahiro batandukanye muri White House.

Ni umusangiro warimo Perezida Donald Trump, Umwami wungirije wa Saudi Arabia Mohammed bin Salman, Elon musk, Gianni Infantino ndetse n'abandi bari batumiwe na Donald Trump muri uyu musangiro.

Nyuma Cristiano Ronaldo yaje kugirana ibiganiro byihariye na Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika Donald Trump mu biro bye ndetse biza kugenda neza, we n'Umugore we bataha bishimye cyane.

Mu butumwa Cristiano Ronaldo yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 19 Ugushyingo 2025, yatangaje ko yishimiye kwakirwa na Donald Trump muri White House ndetse ko agiye gukomeza gutanga umusanzu we mu kubaka urubyiruko rw'ejo hazaza rushingiye ku kugarura Amahoro arabye ndetse n'ibindi.

Yagize ati " Mwakoze cyane Perezida kunyakira neza hamwe n’Umufasha wanjye twitegura kuzabana mu minsi iri imbere. Buri umwe muri twe bifite icyo bivuze kuduha aya mahirwe, kandi niteguye gutanga uruhare rwanjye mu gutera ingabo mu bitugu urubyiruko rushya, kugira ngo rwubake ejo hazaza hashingiye ku bwitange, ku kwiyemeza no ku mahoro arambye."

Ni intambwe ikomeye Cristiano Ronaldo agezeho kuko si buri umwe ushobora kwakirwa na Perezida wa Amerika muri White House. Donald Trump ubwo yakiraga aba banyacyubahiro muri White House yatangaje ko umubano we n'umuhungu we Borrom Trump ugiye kuba mwiza kurushaho kuko yari asanzwe ari umufana ukomeye wa Ronaldo cyane.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373