issa
Umutoza wa Police FC ntatewe ubwoba na Rayon Sports bahanganye

May 6, 2026 - 13:55
 0

Umutoza wa Police FC, Ben Moussa, yatangaje ko bizeye ko ikipe ya Rayon Sports izatsindwa umukino umwe bigatuma begukana umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona bigatuma basohokera igihugu.

Ku wa Kabiri tariki 5 Gicurasi 2026. Ni imyitozo Police FC yakoze yitegura umukino wa Shampiyona izakinamo na Mukura Victory Sports.

Nyuma y’imyitozo, Umutoza wa Police FC, Ben Moussa, aganira na Rwanda Magazine yatangaje ko abona bagifite amahirwe yo gusoza bari ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agategano rwa Shampiyona kuko babona Rayon Sports izatakaza maze Police FC igatsinda imikino yose isigaye.

Yagize ati “ Birumvikana ko tuzakora ibishoboka byose. Tuzakina tugamije gutsinda imikino itanu isigaye muri shampiyona. Tuzaharanira kubona amanota yacu yose, kandi twizeye ko Rayon Sports ishobora gutsindwa umukino umwe, bityo tukabona umwanya wa kabiri.”

Yakomeje agira ati “ Mu mupira w’amaguru byose birashoboka. Tuzakina kugeza ku munsi wa nyuma dukora ibishoboka byose kugira ngo tugere kuri uwo mwanya. Nyuma yaho, ibisigaye bizaterwa n’Imana. Niba Imana izaduha umwanya wa kabiri, inshallah tuzawugeraho, ariko natwe tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dutsinde imikino yacu.”

Ben Moussa akomeza avuga ko ibibazo by’imvune bagize muri uyu mwaka w’imikino nibyo byatumye bigaragara ko bavuye ku bikombe byose bihatanirwa hano mu Rwanda.

Yagize ati “ Twagize ibihe bibi by’imvune. Hari igihe twari dufite abakinnyi icyenda bavunitse. Twakinaga imikino myinshi mu gihe gito, bigatuma bigorana gucunga imvune n’umunaniro. Ni yo mpamvu nyamukuru.”

Umutoza wa Police FC yagarutse kandi ku myitwarire ya Byiringiro Lague, atangaza ko ari umukinnyi mwiza ariko akwiye kugabanya imyitwarire itari myiza yagaragaje muri uyu mwaka w’imikino.

Yagize ati “ Afite impano idasanzwe, ariko agomba kurushaho guteza imbere izo mpano. Agomba kunoza imyitwarire ye, kuko abantu bose babonye ibyo yakoze muri uyu mwaka. Agomba gukora ku mitekerereze ye no ku mbaraga zo mu mutwe.

Agomba no gutuza hanze y’ikibuga no gukora cyane, kuko gukora neza mu kibuga gusa bidahagije ku mukinnyi. Umukinnyi agomba no kwitwara neza hanze y’ikibuga akaryama neza, akarya neza, akanywa neza. Ibyo ni ingenzi cyane ku mukinnyi.”

Ikipe ya Police FC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 45. Iyi kipe ihanganiye umwanya wa kabiri na Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 48, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 47 ndetse na Mukura VS ifite amanota 41.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373