issa
Perezida wa AS Kigali yanyuzwe nuko abakinnyi be bitwaye imbere ya APR FC

Nov 29, 2025 - 08:50
 0

Perezida mushya wa AS Kigali, Rindiro Jean Chrysostome, yishimiye uko abakinnyi be bitwaye imbere ya APR FC.

Ku wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025, AS Kigali na APR FC zakinnye umukino w'umunsi wa Cyenda wa Shampiyona y'u Rwanda. Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi kuko nta kipe yabashije gutahana amanota atatu nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Ikipe ya APR FC niyo yabanje gutsinda igitego cya mbere mu gice cya mbere gitsinzwe na Ruboneka Jean Bosco kuri Kufura nziza cyane yatsinze ku munota wa 40. AS Kigali mu gice cya Kabiri yatangiranye imbaraga ndetse ku munota wa 49, iza kubona igitego cyiza cyo kwishyura cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier.

Nyuma y'uyu mukino UKWELITIMES twagiranye ikiganiro cyigufi n'Umuyobozi mushya wa AS Kigali, Jean Chrysostome Rindiro, adutangariza ko bifuzaga kubona intsinzi ariko ubutaha bazatsinda gusa ashimira abakinnyi be uko bitwaye imbere ya APR FC.

Yagize ati " Turanganyije ni byiza, twashakaga intsinzi ariko siko bigenze gusa ubutaha niyo tuzatahana ariko n'uyu munsi abakinnyi bacu bitwaye neza."

Umutoza wa AS Kigali, Mbarushimana Shaban mu Kiganiro n'itangazamakuru yagarutse kuri byinshi ariko tumubajije uko arimo gukorana ndetse n'icyo arimo gufashwa n'ubu buyobozi bushya atangaza ko bameranye neza ndetse burimo kumufasha mu buryo bw'imitegurire y'imikino itandukanye.

Ubu buyobozi bushya bwa AS Kigali bumaze iminsi itari myinshi bushyizweho kuko bwemejwe mu nteko rusange ku itariki 23 Ugushyingo 2025. Ubu buyobozi bwahise butangirira kuri Rayon Sports, umukino urangira AS Kigali itsinze ibitego 2-0 none bongeye kwitwara neza imbere ya APR FC.

AS Kigali kugeza ubu iri ku mwanya wa 11 n'amanota 9 ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona. Iyi kipe umukino w'umunsi wa 10 izakina na Gicumbi FC tariki 6 Ukuboza 2025.

Perezida wa AS Kigali Jean Chrysostome Rindiro yishimiye uko abakinnyi be bitwaye

AS Kigali yanganyije na APR FC igitego 1-1

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373