issa
Sudani yasabye ubufasha nyuma y’inkangu yahitanye abasaga 1,000 muri Tarasin i Darfur

Sep 4, 2025 - 17:35
 0

Leta ya Sudani yasabye imiryango mpuzamahanga ubufasha bwihutirwa nyuma y’inkangu ikomeye yibasiye agace ka Tarasin, gaherereye mu misozi ya Marrah mu burengerazuba bw’iki gihugu, igahitana abasaga 1,000 ku Cyumweru, taliki 1 Nzeri 2025.

Ibi byatangajwe ku wa 4 Nzeri 2025, ubwo umutwe witwaje intwaro muri Sudani witwa SLM/A usanzwe uyoboye agace ka Tarasin gaherereye muri Sudani y’Epfo mu burengerazuba bwayo hafi y’imisozi ya Marrah, wandikaga kurubuga rwa X usaba amahanga ko yabatera inkunga ndetse n’imfashanyo nyuma yo gusobanura ko uwo mudugudu wose wasenyutse kubera inkangu, ndetse ko abaturage b’ako gace bose bapfiriyemo uretse umuntu umwe wabashije kurokoka

Inzego z’ubutabazi hirya no hino ku isi zatangaje ko kugera muri ako gace bigoranye kubera imvura nyinshi n’inkangu zagiye zisenya ibiraro ndetse zikanafunga imigezi y’ako gace.

Umuryango mpuzamahanga wita ku buvuzi bwihutirwa ku bantu bari mu bibazo by’ubuzima hirya no hino ku isi, Médecins Sans Frontières, wasobanuye ko ako gace ari kabi cyane ndetse ko kagoranye kuba kagendwamo.

Dore ko bakagereranyije nk’umwobo w’umukara utahangana n’ibiza, ibyo bitewe n’uko nta bufasha bw’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bushobora kuhagera neza kubwo kwangirika cyane bikabije kwaho.

Iyi nkangu ibaye imwe mu biza bikomeye byibasiye igihugu cya Sudani mu mateka yacyo, ndetse ni mu gihe iki gihugu gikomeje kugarizwa n’intambara imaze imyaka itatu iba ikaba yarateje ubukene, inzara n’ibyorezo mu baturage.

MUHIRE Jean Berchmans

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373