issa
Rayon Sports WFC itangiye itsinda CBE ibitego byiza

Sep 4, 2025 - 15:26
 0

Rayon Sports y’abagore itsinze CBE WFC ibitego 2-1 mu mikino ya CECAFA Champions League.

Ni imikino yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 4 Nzeri 2025. Iyi mikino irimo kubera mu gihugu cya Kenya. Rayon Sports iri mu itsinda rimwe n’amakipe arimo Top Girl WFC ndetse na CBE WFC.

Rayon Sports yakinnye na Cammercial Bank Of Ethiopia y’abagore ndetse iza no kuyitsinda ibitego 2-1. Rayon Sports WFC yitwaye neza muri uyu mukino kuko yatsinze ibitego byose kandi byiza.

Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 4 gitsinzwe na Gikundiro Scholastique naho igitego cya kabiri gitsindwa na Odette Coralie Ngwema ku munota wa 54. Ibi bitego byose byatsinzwe na Rayon Sports WFC ni amashoti akomeye yaterewe kure y’izamu.

Rayon Sports WFC gutsinda uyu mukino byayihaye amahirwe menshi yo kuzamuka mu itsinda iyoboye kuko CBE WFC niyo wavuga ko ikomeye. Rayon Sports WFC izakomeza ikina na Top Girls WFC yo mu gihugu cy’u Burundi.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373