issa
DRC yabonye itike yo gukina igikombe cy’isi bigoranye

Apr 1, 2026 - 08:30
 0

Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabonye itike yo gukina igikombe cy’Isi itsinze Jamaica igitego 1-0.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2026, nibwo mu gihugu cya Mexico hakiniwe umukino wahuje ikipe y’igihugu ya DRC na Jamaica. Ni umukino warangiye ikipe ya DRC ibonye itike nyuma y’igitego cyatinzwe na Axel Tuanzebe ku munota 100.

Uyu mukino wari ukomeye kandi urimo ishyaka ryinshi, watumye DR Congo yisanga mu makipe 48 azitabira igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada.

Nyuma y’iyi ntsinzi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyizwe mu itsinda rya K hamwe na Colombia, Portugal ndetse na Uzbekistan. Iki gihugu kibarizwa ku mugabane w’Afurika cyigeze kwitabira igikombe cy’isi inshuro imwe gusa mu 1974, icyo gihe cyitwaga Zaire.

Muri iri joro kandi ryari iry’amateka ku ikipe z’ibihugu nyuma yo kwitwara neza zikabona itike. Amwe mu makipe yabonye itike arimo Iraq, Bosnia-Herzegovina, Czechia, Turkia ndetse na Sweden.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373