Police FC yatsinze Gasogi United mu mukino w'imbaraga nyinshi
Police FC yatsinze Gasogi United igitego kimwe ku busa mu mukino w'umunsi wa 12 wa Shampiyona.
Ku isaha ya saa Cyenda z'amanwa, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025, nibwo umukino hagati ya Police FC na Gasogi United watangiye.
Ni umukino wari ukomeye ndetse urimo gukanirana cyane hagati y'aya makipe yombi bijyanye nuko ari amakipe asanzwe ahangana muri iyi minsi ariko akaba ari n'amakipe yari arimo kwitwara neza muri Shampiyona y'u Rwanda.
Ku munota wa 9, Ani Elijah yahushije igitego ku mupira mwiza yari ahawe na Ishimwe Christian. Ni igitego cyari giturutse kuri Kwitonda Alain Bacca wateye umupira mwiza cyane ahereza Ishimwe Christian ariko ateye Santire nziza Ani Elijah gutereka mu izamu biranga.
Ikipe ya Gasogi United nayo yaje guhusha uburyo bukomeye ku mupira mwiza wari utewe na Kazibwe Faizo. Ni umupira yahawe na Ndikumana Danny ariko Faizo ateye ishoti rikomeye umupira uca hejuru y'izamu cyane.
Igice cya mbere hagati ya Police FC na Gasogi United cyarangiye ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa. Ni igice amakipe yombi yagerageje gukinana imbaraga nyinshi ariko kuboneka kw'ibitego biranga.
Ikipe ya Police FC yaje gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 52, gitsinzwe na Ani Elijah. Ni igitego Ani Elijah yatsinze nyuma y'umupira mwiza yahawe na Kwitonda Alain Bacca abyiga Hakizimana Adolphe atera mu izamu igitego cya mbere kiba kirabonetse.
Ku munota wa 58, Gasogi United yakoze ikosa rikomeye Police FC ihabwa Penalite. Ni umupira Ani Elijah yahawe na Kwitonda Alain Bacca agera mu rubuga rw'umuzamu wa Gasogi United, Aime Gael akorerwa ikosa na Hakizimana Adolphe ariko Byiringiro Lague ahawe Penalite ntiyayitsinda kuko yakuwemo na Cyuzuzo Aime Gael neza.
Ikipe ya Gasogi United yakomeje kugenda ishaka igitego cyo kwishyura ariko bikomeza kugenda byanga ku munota wa nyuma umukino ugiye kurangira, Gasogi United yabonye uburyo bukomeye bwo gutsinda igitego cyo kwishyura ariko biranga.
Umukino wahuzaga Police FC na Gasogi United waje kurangira ikipe ya Police FC ibonye intsinzi y'igitego kimwe ku busa. Ni umukino ikipe ya Police FC yakinnye ifite ishyaka ryinshi cyane ndetse biza kuyigendekera neza itahana amanota atatu.
Police FC nyuma yo gutsinda yakomeje kuyobora urutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona y'u Rwanda n'amanota 26. Gasogi United yo gutsindwa byatumye iguma ku mwanya wa n'amanota 18.


Kinyarwanda
English
Swahili









