issa
Tour du Rwanda ya 2026 izaha ibyishimo bisendereye abanya-Rubavu kurusha ahandi hose

Dec 22, 2025 - 13:20
 0

Tour du Rwanda ya 2026, izaba ireshya na Kilometero 993, izahereza ibyishimo byinshi abanya-Rubavu kuko uduce tubiri twose tuzasorezwayo, hanatangirire akandi gace kazaba kerekeza Musanze.

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Ukuboza 2025, nibwo ubuyobozi bwa FERWACY bwakoze ikiganiro n’itangazamakuru gitegura irushanwa ngaruka mwaka mu magare rya Tour du Rwanda rizatangira tariki 22 Gashyantare 2025.

Ni irushanwa rimaze kuba inshuro umunani kuva ryashyirwa ku rwego mpuzamahanga rwa 2.1. Kuva iri rushanwa ryashyirwa ku rwego mpuzamahanga nta munyarwanda urabasha kuryeguka.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, abashinzwe gutegura Tour du Rwanda batangaje ko iyi izaba iya kabiri ndende kuva yashyirwa kuri 2.1, aho izaba ireshya na Kilometero 993.

Tour Du Rwanda yabaye ndende yabaye mu mwaka wa 2023, aho iyi Tour du Rwanda yareshyaga na Kilometero 1129. Iyi tour du Rwanda ya 2023 yegukanwe n’Umunya-Eritrea Henok Muluerberhane.

Agace kazatangira Tour du Rwanda 2026, kazahagurukira mu karere ka Gicumbi maze iyi Tour du Rwanda isorezwe mu mujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko iyi Tour du Rwanda izatangira tariki 22 Gashyantare isozwe tariki ya 1 Werurwe 2025. Iri rushanwa riheruka muri uyu mwaka wa 2025, yegukanwe na Fabien Doubey ukinira Total Energies.

Uduce tugomba gukinwa muri iyi Tour Du Rwanda:

Agace ka 1: Rukomo-Rwamagana [174 Km]

Agace ka 2: Nyamata-Nyanza [135 Km]

Agace ka 3: Huye-Rusizi [ 145 Km]

Agace ka 4: Karongi-Rubavu [127 Km]

Agace ka 5:  Rubavu-Rubavu [82 Km]

Agace ka 6: Rubavu-Musanze [84 Km]

Agace ka 7: Musanze-Kigali [147 Km]

Agace ka 8: Kigali-Kigali [99 Km]

Tour du Rwanda kuri inshuro izasorezwa Nyamirambo mu mujyi wa Kigali nyuma y'imyaka itanu, ndetse byitezwe ko amakipe 18 ari yo azitabiri iri siganwa.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Tour du Rwanda ya 2026 izaha ibyishimo bisendereye abanya-Rubavu kurusha ahandi hose

Dec 22, 2025 - 13:20
Dec 22, 2025 - 14:07