issa
Amavubi  y'abatarengeje imyaka 17 yatengushye Minisitiri wa Siporo

Nov 27, 2025 - 11:49
 0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi y'abatarengeje imyaka 17 yari mu mikino ya CECAFA U17, yatengushye Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, wari ubafitiye icyizere mbere yo kwitabira.

Ku itariki 15 Ugushyingo 2025, nibwo CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 yatangiye yaberaga mu gihugu cya Ethiopia. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje iyi myaka yari mu itsinda A, aho yari iri kumwe na Ethiopia, Kenya, Somalia ndetse na Sudani y’epfo.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye itsindwa na Ethiopia ibitego 2-0 ndetse unabona irimo kurushwa cyane ku buryo no gutsindwa ibitego birenze bibiri byarashobokaga. Uyu mukino wabaye ku itariki 15 Ugushyingo 2025.

Ku itariki 21 Ugushyingo 2025, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye umukino wa kabiri na Kenya, urangira yongeye gutsindwa ibitego 2-1. Ni umukino Amavubi y’abatarengeje imyaka 17, yageragaje gukina ariko ubona bidashamaje cyane bijyanye n’uburyo bw’imikinire.

Ku itariki 24, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinnye umukino wa Gatatu mu itsinda na Somalia urangira inyagiwe cyane ibitego 3-0. Ni umukino Amavubi yarushijwe cyane na Somalia ndetse usibye gutsindwa ibi bitego hari bujyemo n’ibindi kuko Somalia yarushije u Rwanda.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yakinnye umukino wa nyuma mu itsinda na Sudani y’epfo iza gutsindwa irushwa ibitego 2-1.

Mbere yo kwerekeza muri Ethiopia, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yasuwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yibutsa aba bakinnyi ko batagiye muri CECAFA kwitabira gusa ahubwo bagomba kwitwara neza bakarenga urwego rwa CECAFA bakagera ku rwego rwa Afurika ndetse bakazanagera ku rwego rw’isi.

Yagize ati " CECAFA mugiyemo ntabwo mugiye gutembera, mugiye gutsinda. Mugomba gutsinda kugira ngo muve ku rwego rwa CECAFA mujye ku rwego rw'Afurika. Ku rwego rwa Afurika tugomba kubashyigikira kuko dushaka kubabona mu gikombe cy'isi. Ariko ibyo urabikorera, ugomba gukora cyane kugeza wumvise ko umubiri wawe wakoze."

Iri jambo ryashimangiwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ubwo yasobanuriraga Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’umutungo wa Leta, atangaza ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarebngeje imyaka 17 izitabira CECAFA U17 kuko babonye biteguye atari ukugenda kuba ingwizamurongo.

Yagize ati “ Twamaze kuganira n’ama-federasiyo yose, ntabwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda isohoka kujya kwitabira gusa. Niba tutariteguye, tukaba aho hantu tugiye, tugiye kuba ingwizamurongo, ntabwo tuzajya tuhatanga amafaranga.” 

Indi nkuru wasoma ijyanye n'iyi: https://ukwelitimes.com/hari-amakipe-atazajya-yitabira-amarushanwa-minisiteri-ya-siporo-yafatiye-ingamba-nshya-amakipe-yigihugu-yu-rwanda

Minisitiri Nelly yakomeje agira ati “ Ndabaha urugero, Umwaka ushize byarabaye, twahagaritse kwitabira imikino ya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 kuko tutari twiteguye, uyu mwaka baragenda kuko twiteguye. Icyo gihe twafashe amafaranga tuyakoresha mu gushaka abakinnyi kugira ngo bategurwe, bazane abatoza ndetse n’abakina hanze. Uyu munsi nababwira ko hari abakinnyi batanu twahamagaye b’abana b’abanyarwanda baturutse hanze tuziko bagomba gutanga umusaruro.”

Umusaruro ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yakuye mu gihugu cya Ethiopia uhabanye cyane n’ibyo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatangaje, kuko bisa nkaho iyi kipe yagiye ititeguye nkuko uyu muyobozi yari yabimurikiye Abadepite mbere.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 17, yasoje CECAFA  U17, itsinze ibitego 2 gusa itsindwa ibitego 9. Nta mukino n’umwe ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze ndetse yasoje ari yo ya nyuma mu itsinda A nta nota na rimwe ifite.

Indi nkuru wasoma ijyanye n'iyi yanditswe: https://ukwelitimes.com/shema-fabrice-yahaye-impanuro-zikomeye-abakinnyi-bu-rwanda-batarengeje-imyaka-17

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yatengushywe na Amavubi U17

Shema Fabrice yari yabanje guha impanuro abakinnyi n'abatoza ba Amavubi U17

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi  U17 yatsinzwe na Ethiopia

Image          Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatsinzwe na Kenya

ImageIkipe y'igihugu y'u Rwanda U17 yatsinzwe na Somalia umukino wa Gatatu

ImageIkipe y'igihugu y'u Rwanda yatsinzwe umukino wa kane na Sudani y'epfo

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Amavubi y'abatarengeje imyaka 17 yatengushye Minisitiri wa Siporo

Nov 27, 2025 - 11:49
Nov 27, 2025 - 11:52