Hari amakipe atazajya yitabira amarushanwa! Minisiteri ya Siporo yafatiye ingamba nshya amakipe y’igihugu y’u Rwanda
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko amakipe y’igihugu y’u Rwanda yafatiwe ingamba nshya zo kwitabira batagiye kuba ingwizamurongo abatabishoboye ntabwo bazajya bitabira.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ugushyingo 2025, nibwo ibi uyu muyobozi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Abadepite ndetse na Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’Imari ya Leta, PAC.
Minisitiri Nelly Mukazayire yatangaje ko minisiteri yamaze kuvugana n’amafederasiyo atandukanye hano mu Rwanda ko nta kipe y’igihugu izongera kwitabira amarushanwa ititeguye neza kuko batifuza ko zigenda zigiye kuba ingwizamurongo kuko leta ibatangaho amafaranga menshi.
Yagize ati “ Twamaze kuganira n’amafederasiyo yose, ntabwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda isohoka kujya kwitabira gusa. Niba tutariteguye, tukaba aho hantu tugiye, tugiye kuba ingwizamurongo, ntabwo tuzajya tuhatanga amafaranga.”
Nelly Mukazayire yatangaje ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda iyo isohotse, minisiteri ihatakariza amafaranga atari munsi ya Milliyoni 300 harimo amatike, igihe bazamara muri iryo rushanwa bagiyemo ndetse n’ibindi biba bikenewe.
Uyu muyobozi kandi yemeye ko umwaka ushize minisiteri yahagaritse ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeye imyaka 17 yari igiye kujya muri CECAFA kuko itari yiteguye ariko uyu mwaka bayemereye kwitabira kuko babona noneho yiteguye guhangana.
Yagize ati “ Ndabaha urugero, Umwaka ushize byarabaye, twahagaritse kwitabira imikino ya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 kuko tutari twiteguye, uyu mwaka baragenda kuko twiteguye. Icyo gihe twafashe amafaranga tuyakoresha mu gushaka abakinnyi kugira ngo bategurwe, bazane abatoza ndetse n’abakina hanze. Uyu munsi nababwira ko hari abakinnyi batanu twahamagaye b’abana b’abanyarwanda bari hano baturutse hanze tuziko bagomba gutanga umusaruro.”
Nkuko yabibajijwe n’Abadepite, Nelly Mukazayire yemeye ko izi ngamba zashyizwe kuri Federasiyo 11 zirimo izabakinira hamwe nk’iy’umupira w’amaguru, Handball, Volleyball, Basketball, Amagare no kwiruka ndetse n’abakina Volleyball y’abafite ubumuga. Harimo kandi izindi Federasiyo enye z’abakina ku giti cyabo nka Karate, umukino wo koga, Tennis ndetse na Kungufu.
Umuti Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yahaye Abadepite ku bijyanye no gutanga ibyishimo ku banyarwanda mu mikino itandukanye, yavuze ko batangiye gutegura bahereye mu bato aho bamaze gutegura ingengo y’imari mu marushanwa atandukanye.
Yagize ati “ Nsubije igisubizo cyanyu cyo gutanga ibyishimo muri Siporo, umuti tuwubona mu gutangirira mu bato. Twatangije imikino ihuza amashuri, yashyizwe ku ngengo y’imari ya Leta, ubu iyi Saison yose ifitiwe ingengo y’imari ya Minisiteri. Twatangije imikino ihuza ama iniverisite (University league), twashatse ingengo y’imari igomba gutuma iba. Rero amafederasiyo yose arabizi ko amafaranga agomba kubanza kujya mu kuzamura abato mbere yo kujya mu bindi byo ku ruhande.”
Minisiteri ya Siporo yatangiye ibi bikorwa, aho urebye nko mu mupira w’amagaru bafatanyije na FERWAFA barimo kuzamura ubikorwaremezo ari nabyo bizakoreshwa muri uko gukina ku bato. Ariko kandi n’amafederasiyo atandukanye arimo kugeragaza kubaka ibikorwaremezo, ubona ko hari ikirimo kugenda gikorwa.
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, yatangaje ko Minisiteri yashyize imbaraga mu bato


Kinyarwanda
English
Swahili









