Abana bo mu Irerero rya PSG bakinanye na Javier Pastole uri mu Rwanda
Abana bo mu Irerero rya Paris Saint Germain bakinanye n’umunyabigwi Javier Pastole uri hano mu Rwanda.
Ku wa Gatatu tariki 3 Nzeri 2025, nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yakiriye uyu munyabigwi wakiniye Paris Saint Germain, Javier Pastole waje muri Gahunda yo Kwita Izina abana b’Ingagi 40. Ibi bizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025.
Uyu munyabiwi ukomoka mu gihugu cya Argentine, Javier Pastole, kuri uyu wa Kane tariki 4 Nzeri 2025, nibwo yakoranye imyitozo n’abana babarizwa muri Academy ya Paris Saint Germain ibarizwa hano mu Rwanda.
Iki gikorwa Minisiteri ya Siporo ivuga ko ari ibikomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda na PSG. Yagize iti “ Ubufatanye mu kuzamura impano z’abakiri bato no gukomeza umubano w’ubufatanye buri hagati y’iyi kipe n’u Rwanda.”
Pastore w’imyaka 36 yakiniye Paris Saint-Germain hagati ya 2011 na 2018, ayikinira imikino 186 anayitsindira ibitego 29 akina mu kibuga hagati, aho yafashaga ba rutahizamu. Muri 2019, nibwo Pastole yasezeye umupira w’amaguru burundu.


Kinyarwanda
English
Swahili









