Umwe hagati ya Vinicius Jr na Xabi Alonso ashobora kuva muri Real Madrid hatagize igikorwa
Hagati y’umutoza wa Real Madrid, Xabi Alonso ndetse na rutahizamu wayo Vinicius Junior, ntihatagira igikorwa umwe azava muri iyi kipe vuba bidatinze.
Nyuma y’igihe ikipe ya Real Madrid ishaka kongerera amasezerano Vinicius Junior, uyu mukinnyi yaje kuyibwira ko bidakunda mu gihe yakomeza kutumvikana n’umutoza.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 24 Ugushyingo 2025, nibwo Vinicius Junior yabwiye Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez, ko adashaka kongera amasezerano mu gihe umubano we n’umutoza, Xabi Alonso waba ukomeje kuba mubi.
Umwuka mubi hagati y’aba bombi watangiye ubwo Xabi Alonso yashakaga kumwicaza mu gikombe cy’isi cy’ama-Club ndetse akajya anamukinisha ku mwanya adakunda. Kuva icyo gihe, Vinicius ntiyishimye mu mikino yose, kandi yumva adahabwa agaciro nk’uko byari mu gihe iyi kipe yatozwaga na Carlos Ancelotti.
Ku mukino Real Madrid yakinnyemo na FC Barcelona, Vinicius Junior, yasimbujwe ku munota wa 72, ava mu kibuga atishimye ndetse ntiyicara ku ntebe y’abasimbura ajya mu rwambariro ariko aza kugaruka nyuma.
Vinicius Jr yaje gusaba imbabazi abafana, abayobozi ariko uyu mukinnyi mu ibaruwa ntiyashyiramo umutoza, kimwe mu bimenyetso bikomeje kugaragaza ko uyu mukinnyi atigeze yishimira uko akomeje gufatwa na Xabi Alonso.
Bivugwa ko umuyobozi wa Real Madrid Florentino Perez agishaka uyu mukinnyi kandi yifuza ko ibintu bisubira mu buryo hagati ya Vinicius na Alonso, cyane ko Real Madrid iri kwitwara neza muri La Liga. Ariko kugeza ubu, Vinicius aracyafite icyifuzo cyo kutongera amasezerano bitewe n’uburyo afatwa n’umutoza we.
Kugeza ubu ikipe zirimo Liverpool FC ndetse na Manchester United zikomeje gucungira hafi umubano uri hagati ya Vinicius Jr na Real Madrid ndetse biravugwa ko zatangiye ibiganiro kugira ngo zirebe ko hagira iyegukana uyu munya-Brazil.


Kinyarwanda
English
Swahili









