issa
Gorilla FC igiye gukina na Vipers SC yo muri Uganda

Aug 1, 2025 - 14:27
 0

Gorilla FC ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, igiye gukina na Vipers SC mu mukino wa gishuti.

Gorilla FC irimo kugaragaza akazoza mu minsi iri imbere bijyanye nuko irimo kwitwara mu mikino ya gishuti ndetse nuko yiyubatse muri iyi mpeshyi.

Gorilla FC imaze gukina imikino ibiri ya gishuti na APR FC ariko iyi mikino yose APR FC yagowe cyane n’iyi kipe iyoborwa na Mudaheranwa Hadji.

Umukino uheruka APR FC yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 byaje bikurikiye uwo banganyije mbere ibitego 2-2.

Nyuma y’umukino wabaye ku wa Gatatu tariki 30 Nyakanga 2025, umutoza wa Gorilla FC yemeje ko bagiye gukurikizaho Rayon Sports, umukino uzabera mu karere ka Ngoma muri gahunda ikora buri mwaka, Rayon Week.

Uyu mutoza mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze kandi ko iyi kipe irimo gutegura imikino ya gishuti mu gihugu cya Uganda izakina na Vipers SC mbere yo gutangira shampiyona.

Yagize ati “ Bidahindutse dushobora gukina na Rayon Sports i Ngoma, niwo mukino tugiye gutegura. Bishobotse turi gutegura kuzajya mu Bugande, Kampala gukina umukino na Vipers SC itozwa na Yvan Minaete kugira ngo dukine umukino umwe cyangwa ibiri mbere yo gutangira shampiyona.”

Gorilla FC yongeyemo abakinnyi muri iyi meshyi barimo Musengo Tansele, Akayezu Jean Bosco, Masudi Narcisse ndetse na Ntwari Muhadjiri wazamuwe avuye mu bato.

Gorilla FC irimo gutegura kujya gukina na Vipers SC

Vipers SC ishobora kuzakina na Gorilla FC 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Gorilla FC igiye gukina na Vipers SC yo muri Uganda

Aug 1, 2025 - 14:27
Aug 1, 2025 - 14:44